AGEZWEHO

  • Umujyi wa Kigali ni wo wugarijwe: Ishusho ya ruswa mu myaka itanu ishize – Soma inkuru...
  • Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu – Soma inkuru...

Umusaruro w'uruganda rwa Ruliba wariyongereye nyuma yo kwegurirwa abikorera

Yanditswe Feb, 10 2014 10:57 AM | 4,828 Views



Hashize imyaka 13, uruganda rwa Ruliba rukora ibikoresho by’ubwubatsi rweguriwe abikorera. Ubuyobozi bw’uru ruganda buvuga ko nyuma yo kugera mu maboko yabwo barushijeho kurwagura. Kuri ubu, ngo uruganda rurakora amoko agera kuri 40 y’ibikoresho by’ubwubatsi ruvuye ku moko 10 y’ibyo bikoresho rwakoraga mbere yo kujya mu maboko y’abashoramari bigenga. Ngo rwabashije gukuba gatanu umusaruro warwo ndetse rushora miliyoni eshanu z’amadorari mu mirimo yo kurwagura. Nubwo bimeze gutyo ariko, ngo uru ruganda ruracyafite zimwe mu nzitizi zirimo ibura rya hato na hato ry’umuriro w’amashanyarazi kimwe na bamwe mu banyarwanda bakunda kugura ibikoresho bikorerwa hanze kandi iwabo bihari. Alexis BINGWA ushinzwe ibikorwa muri urwo ruganda avuga ati; “…Dufite ikibazo cy’umuriro ukunda kugenda kenshi kandi n’iyo ubonetse urahenze ndetse n’ikibazo cy’abantu batumiza ibikoresho mu mahanga kandi bikorerwa mu Rwanda…” Kumenya niba bimwe mu bigo byeguriwe abikorera birushaho gutanga umusaruro ni kimwe mu bimaze iminsi bisuzumwa n’abadepite bagize Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi. Ubwo bageraga mu ruganda rwa Ruliba mu mpera z’iki cyumweru kirangiye, aba badepite bishimiye uburyo uru ruganda rugenda rutera imbere ariko bavuga ko biteguye gukorera ubuvugizi bimwe mu bibazo bahasanze. Honorable Gloriose UWANYIRIGIRA komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi mu mutwe w’abadepite yagize ati; “…Kubirebana n’ibyo bibazo by’ibiciro by’umuriro biri hejuru, tugomba kuzabiganiraho na EWSA tukareba uburyo za Antreprise, industries zagabanyirizwa ibiciro kuko zikoresha umuriro mwinshi…” Muri 2O00, nibwo uruganda rukora ibikoresho by’ubwubatsi rwa Ruliba rweguriwe abikorera. Mu bintu bikomye ruvuga ko rwagezeho harimo no kuba rwohereza ibikoresho rukora muri bimwe mu bihugu byo mu karere nka Uganda na Kenya.


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage