Yanditswe May, 10 2024 05:50 AM | 70,439 Views
Abasirikare n'abakozi 195 mu Ngabo z’u Rwanda, basoje amahugurwa y’amezi arindwi mu bijyanye no gutwara ibinyabiziga no gucunga umutekano wo mu muhanda.
Ni amahugurwa yasojwe ku wa Kane tariki 9 Gicurasi 2024, mu muhango wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.
Abarangije amasomo bigaga mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe mu Mujyi wa Kigali.
Ni amahugurwa bigiyemo ubumenyi bujyanye no gutwara neza ibinyabiziga, uburyo bwo gutwara imodoka nini n’izisanzwe za gisirikare mu bihe bitandukanye birimo n’iby’amage.
Gen Mubarakh yabashimiye intambwe bagezeho, agaragaza ko RDF ikeneye abakozi bafite ubushobozi bwo gutwara ibinyabiziga by’ubwoko butandukanye.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yabibukije kandi ko bagomba kurangwa n’imyitwarire myiza, ubunyamwuga ndetse no kwirinda kunywa ibisindisha kuko ari byo bikunze guteza impanuka.
Dr Frank Habineza uyobora Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, Democratic Green ...
53 minutes
Soma inkuru
Ishyaka Riharanira Demukarasi n’Imibereho Myiza, PSD, ryashyikirije Komisiyo y’Igihugu y ...
1 hour
Soma inkuru
Perezida Kagame yaganiriye n'itsinda ryaturutse mu Ishuri Rikuru ry’Ingabo ry’Ubwon ...
May 19, 2024
Soma inkuru
Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye impamvu umukozi wa Human Rights Watch yangiwe kwinjira mu gih ...
May 19, 2024
Soma inkuru
Gicumbi: Imiryango yasenyewe n’ibiza mu 2023 yatujwe mu Mudugudu wa Kaniga
May 18, 2024
Soma inkuru
Minisitiri w'Intebe wa Guinée Conakry yasuye umushinga wa Gabiro Agribusiness Hub
May 18, 2024
Soma inkuru
Amajyaruguru: Imiryango 11 y’abarokotse Jenoside yaremewe n’abanyamuryango ba FPR Inkot ...
May 18, 2024
Soma inkuru
Burera: Abaturage 6 bakomerekejwe n’imbogo zasohotse muri Pariki y’Ibirunga
May 18, 2024
Soma inkuru