AGEZWEHO

  • USA: Kaminuza ya Leta ya California yibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...
  • Gicumbi: Imiryango yasenyewe n’ibiza mu 2023 yatujwe mu Mudugudu wa Kaniga – Soma inkuru...

Gen Mubarakh Muganga yasabye abasirikare basoje amasomo ku binyabiziga kwirinda gutwara basinze

Yanditswe May, 10 2024 05:50 AM | 70,439 Views



Abasirikare n'abakozi 195 mu Ngabo z’u Rwanda, basoje amahugurwa y’amezi arindwi mu bijyanye no gutwara ibinyabiziga no gucunga umutekano wo mu muhanda.


Ni amahugurwa yasojwe ku wa Kane tariki 9 Gicurasi 2024, mu muhango wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.

Abarangije amasomo bigaga mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe mu Mujyi wa Kigali.

Ni amahugurwa bigiyemo ubumenyi bujyanye no gutwara neza ibinyabiziga, uburyo bwo gutwara imodoka nini n’izisanzwe za gisirikare mu bihe bitandukanye birimo n’iby’amage.

Gen Mubarakh yabashimiye intambwe bagezeho, agaragaza ko RDF ikeneye abakozi bafite ubushobozi bwo gutwara ibinyabiziga by’ubwoko butandukanye.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yabibukije kandi ko bagomba kurangwa n’imyitwarire myiza, ubunyamwuga ndetse no kwirinda kunywa ibisindisha kuko ari byo bikunze guteza impanuka.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Dr Frank Habineza yatanze kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika

PSD yatanze urutonde rw’abakandida bazayihagaraira mu matora y’Abade

Perezida Kagame yakiriye abayobozi n’abanyeshuri b’ishuri rya Royal

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye impamvu umukozi wa Human Rights Watch yan

Gicumbi: Imiryango yasenyewe n’ibiza mu 2023 yatujwe mu Mudugudu wa Kaniga

Minisitiri w'Intebe wa Guinée Conakry yasuye umushinga wa Gabiro Agr

Amajyaruguru: Imiryango 11 y’abarokotse Jenoside yaremewe n’abanyamu

Burera: Abaturage 6 bakomerekejwe n’imbogo zasohotse muri Pariki y’I