Yanditswe May, 22 2023 21:19 PM | 99,561 Views
Hashize igihe
humvikana amajwi y’abinubira ko gukorera impushya za burundu zo gutwara
ibinyabiziga bikomeje gutinda nyuma y’uko umuntu yiyandikishije.
Abenshi bemeza ko ibi bikunze guteza ingaruka zuko bamwe bahitamo guca inzira zúbusamo mu gushaka isi mpushya harimo no gukoresha izo mu bihugu byo mu karere, Polisi yú Rwanda yo ivuga ubu iki kibazo kiri mu nzira zo gucyemuka.
Mu minsi ishize, Nkurunziza Pascal yahawe na polisi gahunda yo kuzakora ikizamini umwaka utaha mukwa kabiri.
Ni ikibazo atihariye, ahubwo we nabo bagihuje basaba Polisi kugira icyo ikora ngo bakore ibi bizamini vuba.
Abigisha gutwara ibinyabiziga bemeza uburemere bw’iki kibazo, bagasaba ko Polisi ko yagira icyo ikora ngo gikemuke burundu, kuko byagabanya n'abajya gushakira ibi byangombwa mu nzira zidakwiriye.
Umuvugizi wa Polisi y'igihugu, CP John Bosco Kabera avuga ko ubu Polisi irimo kongera abakozi muri uru rwego, ndetse hari no kubakwa ikigo cyihariye kizafasha kwihutisha ikorwa ry'ibizamini cyane cyane ikizamini cya burundu cyo gutwara ibinyabiziga.
Polisi ivuga ko ikigo kirimo kubakwa kizafasha cyane cyane abatuye mu mujyi wa Kigali gukora buri gihe ubu imirimo yo kucyubaka igeze hejuru ya 70% ku buryo mu gihe cya vuba izaba cyatangaye gukoreshwa.
Fiston Felix Habineza
Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023
Apr 26, 2024
Soma inkuru
Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside
Apr 26, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwifatanyije n'isi mu munsi mpuzamahanga wo kurwanya Malariya
Apr 25, 2024
Soma inkuru
Abadepite basabye Guverinoma gukemura ikibazo cyo gushyingura bihenze
Apr 25, 2024
Soma inkuru
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru