Yanditswe Apr, 24 2024 16:37 PM | 112,469 Views
Itsinda ry'Ingabo z'u Rwanda, RDF, ryagiranye ibiganiro na
bagenzi babo bo muri Jordanie byagarutse ku kwihutisha ishyirwa mu bikorwa
ry'amasezerano y’imikoranire mu bya gisirikare.
Iyi nama ya mbere ihuriweho hagati ya RDF n’Ingabo za Jordanie yiswe “Joint Working Group (JWG)”, yabereye mu Mujyi wa Amman, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Mata 2024.
Ingabo z’u Rwanda zibinyujije ku rubuga rwa X [Twitter] zatangaje ko iyi nama yari igamije kongera gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’imikoranire mu bya gisirikare hagati y’impande zombi yashyizweho umukono mu Ukuboza 2020.
Ubwo butumwa bukomeza buti “Inama itaha izabera i Kigali mu 2025.’’
Iyi nama yateranye nyuma y’uko Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, aheruka kugirira uruzinduko rw'akazi muri Jordanie aho yakiriwe na mugenzi we Major General Yousef Huneiti, tariki ya 22 Mata 2024. Baganiriye ku kwagura umubano, ubutwererane n’ubufatanye hagati ya RDF na JAF.
Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye imikoranire n’ubufatanye mu bikorwa by'ubutasi no guhanahana amakuru ku iterabwoba mu Karere, mu Burasirazuba bwo Hagati ari naho Jordanie iherereye ndetse no mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba muri Mozambique.
Muri Mutarama 2024, Umwami Abdullah II Ibn Al-Hussein, yasuye u Rwanda, aho yakiriwe na Perezida Kagame baganira ku gushimangira no kwagura ubufatanye.
Yahavuye ibihugu byombi bisinyanye amasezerano y’ubutwererane ajyanye no gukumira ko ibicuruzwa biva mu gihugu kimwe bijya mu kindi bishobora gusoreshwa kabiri, ay’ubufatanye mu buhinzi, ubucuruzi n’ubukungu ndetse n’ajyanye n’ubutwererane mu rwego rw’ubuzima n’ubuvuzi.
Ni amasezerano yiyongereye ku yo ibihugu byombi byari bisanzwe bifitanye arimo ajyanye no guhana ibitekerezo mu bya politiki hagamijwe gushimangira ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari, ubukerarugendo n’ubuhinzi.
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru