AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’

Yanditswe Feb, 12 2024 17:52 PM | 99,155 Views



Abahanzi barenga 200 baturutse mu bihugu 25 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco Mpuzamahanga rya ‘Kigali Triennial’, rizarangwa n’ibitaramo birenga 60 by'imbyino, indirimbo, kumurika imideli, ikinamico, sinema, ubwanditsi n’ibindi.

Byatangarijwe mu kiganiro abayobozi b’Umujyi wa Kigali, abategura iri serukiramuco n’aba Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi bagiranye n’itangazamakuru ku wa Mbere, tariki ya 12 Gashyantare 2024.

“Kigali Triennial” igiye kubera ku butaka bw’u Rwanda ku nshuro ya mbere, iteganyijwe ku wa 16-25 Gashyantare 2024.

Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yerekana ko iri serukiramuco ari umwanya mwiza wo guteza mbere ubuhanzi n'umuco no gukomeza umubano n'ubucuti hagati y'ibihugu bizaryitabira.

Umunyarwandakazi akaba n'Umufaransakazi Sonia Rolland ufite ikamba rya Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000 ni umwe mu bahanzi barenga 200 bo mu bihugu 25 byo hirya no hino ku Isi bazitabira "Kigali Triennial''.

Umuyobozi w’Ubuhanzi wa “Kigali Triennial’’, Dorcy Rugamba, yavuze ko iri serukiramuco rizarangwa n’ibitaramo birenga 60 birimo imbyino n’indirimbo by’abahanzi, kumurika imideli, ikinamico, sinema, ubwanditsi n’ibindi.

Umujyi wa Kigali witeguye neza kwakira iri serukiramuco no kwakirana ubwuzu abazaryitabira.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko Umujyi wa Kigali utewe ishema no kwakira “Kigali Triennial”nk’igikorwa kizafasha guteza imbere ubuhanzi n’umuco.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni, yavuze ko Leta y’u Rwanda izi agaciro  k’ubuhanzi mu iterambere ry’urubyiruko ari na yo mpamvu ishyigikira ibikorwa by’ubuhanzi nka “Kigali Triennial”.

Mu bazıtabira iri serukiramuco harimo abakora filime nka Sonia Rolland ndetse n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Alyn Sano, Kivumbi n’abandi.

Abateguye ibi bitaramo bavuga ko bimwe muri byo bizishyuzwa mu gihe ibindi kubyinjiramo ari ubuntu. Biteganyijwe ko iri serukiramuco rizajya riba inshuro imwe mu myaka itatu.



Umutoni Carine




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage