AGEZWEHO

  • Hatangijwe umushinga wo kongera umusaruro w'ibyoherezwa mu mahanga – Soma inkuru...
  • Abasenateri bagaragaje impungenge ku bakekwaho Jenoside bagikingirwa ikibaba n’amahanga – Soma inkuru...

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Yanditswe Nov, 09 2023 13:32 PM | 31,375 Views



Hashize imyaka itanu isiganwa ry'amagare rya Tour du Rwanda rigiye ku gipimo cya 2.1 rivuye kuri 2.2.

Mbere y'uko iri siganwa rijya kuri 2.1 ryitabirwaga n'amakipe atarabigize umwuga, ay'ibihugu ndetse n'ay'abigizi umwuga y'icyiciro cya gatatu (Continental Team). Mu masiganwa 10 yakinwe ari kuri iki gipimo, Abanyarwanda batwayemo atanu; Ndayisenga Valens (2014, 2016), Nsengimana Jean Bosco (2015), Areruya Joseph (2017) na Mugisha Samuel (2018).

Kujya ku gipimo cya 2.1 muri 2019 byatumye Tour du Rwanda yakira amakipe yo mu cyiciro cya mbere cy'Isi (World tour teams) yabimburiwe na Astana yo Kazakhstan yatwaye Tour de France muri 2014 hamwe n'Umutaliyani Vincenzo Nibali; iyi kipe yahise inegukana Tour du Rwanda muri uwo mwaka itwawe n'umunya Eritrea Merhawi Kudus.

Mu gihe COVID19 yahagaritse ibikorwa bimwe na bimwe bya siporo, ntibyabujije ko tour du Rwanda iba mu mwaka wa 2020 ndetse na 2021.

Muri 2021 bwa mbere mu mateka Tour du Rwanda yatwawe n'Umunyaburayi, Umunya Espagne Christian Rodriguez wakiniraga Total Energie yo mu Bufaransa isanzwe inakina Tour de France isiganwa rya mbere ku Isi. Muri uyu mwaka iri siganwa ryitabiriwe n'amakipe ane akina Grand Tours (Tour de France, La Vuelta na Giro d'Italia). Ayo makipe ni: Androni Giocattoli yo mu Butaliani, B&B Hotels yo mu Bufaransa, Israel – Premier Tech na Total Energie yegukanye iri siganwa.

Mu mwaka wa 2022 bwa mbere Umunyarwanda Mugisha Moise yatwaye etape muri iri siganwa nyuma y'aho rigiriye kuri 2.1.

Zimwe mu ntego za Tour du Rwanda ni ukumenyakanisha igihugu binyuze mu mukino w'amagare. Nubwo Afurika ifite irindi siganwa riri kuri 2.1 ariryo rya La Tropicale Amissa Bongo ryo muri Gabon, ubwo Astana yazaga mu Rwanda muri 2019 byari ubwa mbere ikipe yo mu cyiciro cya mbere ikinira ku mugabane wa Afurika.

Kwakira Chris Froome muri Tour du Rwanda ya 2023 byari ubwa mbere noneho umuntu watwaye ya masiganwa atatu akomeye ku Isi yari yitabiriye isiganwa ryo muri Afurika. Tubibutse ko Chris Froome yatwaye Tour de France inshuro 4, La Vuelta yo muri Espagne inshuro 2 na Giro d'Italia inshuro imwe.

Igihangange Chris Froome yitabiriye Tour du Rwanda ya 2023. 

Kuva Tour du Rwanda yajya ku rwego rwa 2-.1 imaze kwitabirwa n'abakinnyi 7 nibura bitabiriye bakanegukana etape muri ya masiganwa atatu akomeye ku Isi: Rein Taaramäe wegukanye etape muri La Vuelta mu mwaka wa 2011 na 2021; Alexis Vuillermoz yegukanye étape ya Tour de France muri 2015; Alexandre Geniez yatwaye etape 3 za La Vuelta (2013, 2016 na 2018) uyu kandi yanatwaye etape 2 zo muri Tour du Rwanda (Kigali-Kigali na Muhanga - Musanze 2022).

Pierre Rolland yatwaye etape ebyiri za Tour de France (2011, 2012) n'imwe ya Giro d'Italia muri 2017. Yanegukanye étape muri Tour du Rwanda ya Kigali - Mont Kigali muri 2021.

Ángel Madrazo yatwaye etape ya La Vuelta 2019.

Mikel Iturria yatwaye Etape ya LA Vuelta muri 2019. Ukongeraho na Chris Froome twavuze haruguru.

Uretse gukurura abakinnyi bazwi mu rwanda, hari n'abandi bakinnyi umusaruro wabo muri Tour du Rwanda watumye bamenyekane ku ruhando mpuzamahanga.

Abo twavuga nka Louis Meintjes, Umunya Afurika y'Epfo watwaye Etape ya Tour du Rwanda ya Rubavu - Kinigi mu mwaka wa 2013 kuri ubu akinira ikipe iri mu cyiciro cya mbere ku ruhando rw'Isi ya Intermarché - Circus - Wanty yo mu Bubiligi aho nibura aza mu bakinnyi 10 ba mbere ba Tour de France.

Umunya Eritrea Natnael Tesfatsion amaze gutwara Tour du Rwanda muri 2022 yahise abona ikipe yo mu cyiciro cya mbere ya Lidl–Trek yo muri USA.

Umunya Eritrea Henok Mulubrhan nawe amaze gutwara Tour du Rwanda ya 2023 yahise abona ikipe yo mu Cyiciro cya mbere ya Astana.

Tour du Rwanda ya 2024 izaba mbere y'umwaka ngo Umujyi wa Kigali wakire Shampiyona y'Isi mu magare izaba mu mwaka wa 2025.

Muri uyu mwaka hitezwe amakipe yo mu cyiciro cya mbere (World tours), no kugera mu duce dutandukanye dushya kubera imihanda mishya yubatswe mu gihugu.

Nyuma yo kongera kugerageza ikoranabuhanga mu kunyuza iri siganwa kuri televiziyo ririmo gutambuka ako kanya byakozwe mu mwaka wa 2023 hakarebwa imbogamizi zabayemo, umwaka wa 2024 ushobora kuba umwaka noneho iri siganwa abakunzi baryo bashobora kuzareba ako kanya binyuze kuri televiziyo.

Kuba isiganwa ry'amagare rigera mu duce twinshi tw'igihugu, kuba ryaca kuri televiziyo mu buryo bunogeye ijisho yaba ari uburyo bwiza bwo kwerekana ubwiza bw'igihugu no gukurura ba mukerarugendo.

Abitabiriye Tour du Rwanda mu myaka itandukanye harimo n'ibihangange ku rwego r'Isi bose bayirata imihanda myiza, ubwitabire bw'abantu ku mihanda ndetse n'imitegurire yayo inoze.

Perezida Kagame ni we watanze igihembo cy'uwegukanye Tourdu Rwanda mu mwaka wa 2023. Photo: Tour du Rwanda

Kwerekana ubwiza bw'u Rwanda ni zimwe mu ntego za Tour du Rwanda.

Indege zitagira umupilote ndetse na za kajugujugu ni bimwe mu bikoreshwa mu gufata amashusho muri Tour du Rwanda.

Ubwo abasiganwa bari bageze ku Ibere rya Bigogwe. Kamwe mu duce tw'ubukerarugendo mu Rwanda. Tour du Rwanda


Abafana benshi baza kwihera ijisho Tour du Rwanda ni kimwe mu binezeza abayitabira.

Kayishema Thierry



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Muhanga: Polisi yarashe ukekwaho kwiba insiga z'amashanyarazi