AGEZWEHO

  • Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga mu by'Ubukungu ibera muri Arabie Saoudite – Soma inkuru...

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Yanditswe Jan, 19 2024 10:01 AM | 3,278 Views




Ikipe ya Basketball y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ingufu, REG BBC, yongeye kugura Thomas Cleveland Jr wayihozemo mbere y’uko abengukwa n’ikipe yo muri Mexique.

Thomas Cleveland Jr yerekeje muri Club Dorados de Chihuahua yo mu Cyiciro cya Mbere muri Mexique muri Kanama 2023.

Thomas Cleveland Jr ategerejweho gufasha REG BBC mu mikino ikomeye n’iya kamarampaka no gufasha ikipe ye gusubira ku ruhembe rw’izikomeye mu Rwanda aho ihanganiye na APR BBC na Patriots BBC.

Uyu Munyamerika uri mu bafite izina rikomeye muri Basketball y’u Rwanda, yabaye umukinnyi mwiza muri Shampiyona ya 2022.

Mu myaka ibiri yakiniye REG BBC, Thomas Cleveland Jr yayifashije kwegukana ibikombe bibiri bya shampiyona, byayihesheje gukina imikino ya nyuma ihuza amakipe y’ibigugu muri Afurika, Basketball Africa League (BAL).

Amakipe atandukanye akomeje kwiyubaka mu kwitegura Shampiyona ya Basketball iteganyijwe gutangira ku wa 9 Gashyantare 2024.


Ishimwe Israel



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage

Rayon Sports yanganyije na Al-Hilal Benghazi mu mukino utarimo abafana