Yanditswe Apr, 27 2024 20:17 PM | 133,327 Views
Abatuye Umujyi wa Kigali muri bimwe mu bice byari byarahagaritswe gutangwamo ibyangombwa byo kubaka kubera kubanza kunoza igishushanyo mbonera cy’imiturire, bagaragaje akanyamuneza ko kuba bakomorewe.
Mu murenge wa Ndera w’Akarere ka Gasabo, hari aho ibikorwa byo kubaka byari bimaze iminsi bihagaritswe kubera gukosora ibishushanyo mbonera by’imiturire n’imbibi z’ubutaka.
Kuri ubu abaturage nko mu Midugudu ya Gisura na Gatare bishimiye ko bakomorewe bakongera guhabwa ibyangombwa byo kubaka.
Ubu imodoka zabugenewe mu guca imihanda zatangiye gutunganya iyari ihasanzwe, gukora imishya abaturage nabo bagasibura imiyoboro y’amazi banatema ibihuru, birimo gukorwa na rwiyemezamirimo.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel avuga ko kugira ngo hubakwe Umujyi ujyanye n’igishushanyo mbonera hari ibyitabwaho.
Umujyi wa Kigali ufite igishushanyo mbonera kigaragaza ahagenewe imiturire, ubuhinzi, ubworozi n’ibindi bikorwa nk’inganda.
Hari hashize igihe hanozwa bimwe mu bishushanyo by’imiturire ari nabyo byatumwe mu duce tumwe hakosorwa amakosa ari mu byangombwa by’ubutaka.
Gen Mahamat Idriss Déby Itno yatsinze amatora y'Umukuru w'Igihugu muri Tchad.
4 hours
Soma inkuru
Abatoza n’abakinnyi bitwaye neza mu mikino y'amezi ya Werurwe na Mata 2024 muri Shampiyon ...
5 hours
Soma inkuru
Perezida Paul Kagame yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nta muntu watekerezaga k ...
May 10, 2024
Soma inkuru
Abasirikare n'abakozi 195 mu Ngabo z’u Rwanda, basoje amahugurwa y’amezi arindwi mu ...
May 10, 2024
Soma inkuru
Rusizi: Abasenateri basuzumye ibikorwa mu guteza imbere imikorere ishingiye ku mihigo
May 09, 2024
Soma inkuru
Rusizi: Ababyeyi b'Intwaza bashimye Igihugu cyabahurije hamwe ntibakomeza guheranwa n'agah ...
May 08, 2024
Soma inkuru
Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku mahitamo Abanyarwanda bafashe yo kongera kunga ubumwe
May 08, 2024
Soma inkuru
MINECOFIN yatangaje ko harimo gusuzumwa uburyo bwo guhindura politiki yo kubaka inzu ziciriritse
May 08, 2024
Soma inkuru