AGEZWEHO

  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...
  • Umujyi wa Kigali mu ngamba zo guhashya ruswa – Soma inkuru...

APR FC yasabye ko umukino wayo na AS Kigali usubikwa

Yanditswe Apr, 03 2024 11:22 AM | 96,254 Views



APR yasabye ko umukino yari ifitanye na AS Kigali, mu mpera z'iki Cyumweru wasubikwa kubera ko iyi kipe yagize ibyago byo gupfusha uwari umutoza wayo wari ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi, Dr. Adel Zrane.

Nyuma yo kumenya inkuru y’akababaro, ibikorwa byose harimo imyitozo byahise bisubikwa ndetse APR FC yahise isaba ko n’umukino utaha yari kuzakinamo na AS Kigali wasubikwa.

 Umuvugizi wa APR FC, Tony Kabanda wari mu Kiganiro Urubuga rw’Imikino cyo kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko babisabye, bityo hakazagenwa ikindi gihe wazasubukurirwa ku bwumvikane bw’amakipe yombi na Ferwafa.

Yagize ati “Ku munsi w’ejo abakinnyi bari bafite imyitozo ku wa Kabiri, ariko ntabwo byari gukunda ko bakora iyo myitozo nyuma yo kumenya iyo nkuru.”

Yunzemo ati “Ubuyobozi bw’ikipe bwahise bubaha ubutumwa bwo kuyihagarika. Kugeza ubu imyitozo yabaye isubitswe. No ku mukino twari dufitanye na AS Kigali, twasabye ko wasubikwa kugira ngo tubanze duherekeze umuvandimwe neza.”

Umunya Tunisia, Dr. Adel Zrane yitabye Imana ku wa Kabiri azize urupfu rutunguranye cyane ko ku Cyumweru yari yagaragaye mu mukino iyi kipe yakinnye na Rwamagana City ameze neza.

Kabanda yatangaje ko na bo bataramenya icyateye urupfu rwe kubera ko yari muzima.

Ati “No ku Cyumweru, niba hari uwabashije gukurikirana umukino wacu yari ahari, ameze neza, yari inshuti ya buri muntu. Yari muzima ni ukuri."

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, yatanze ubutumwa bw’ihumure  ku umuryango mugari wa APR FC, abafana, abakozi n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange.


Safa Claudia Uwingeneye



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta ut

Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w&rsq

Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize

Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka

Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5

Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023

Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gup

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya