Yanditswe Apr, 19 2024 17:49 PM | 102,574 Views
N'ubwo Siporo ari kimwe mu bice byashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe mu bari abakinnyi bagaragaza ko iri mu byabafashije kurokoka no gukira ibikomere.
Hakizimana Vita yatangiye gukina umupira w'amaguru kuva mu mwaka wa 1981, gusa nubwo yakundaga umupira w'amaguru yemeza ko ivangura rishingiye ku bwoko ryakorerwaga Abatutsi, ryamugizeho ingaruka.
Avuga ko biri no mu byatumye ajyanwa ku gahato gukinira ikipe ya Panthères Noires yari iy’abasirikari icyo gihe.
Ibihe bigoye Vita abihuriyeho na Eugene Murangwa wari uzwi ku kabyiniriro ka TOTO, akaba yarakiniraga Rayon sports.
Yari umuhanga ariko ngo ntibyamubujije gutotezwa kubera ubwoko.
N'ubwo Siporo bayigiriyemo ibihe bibi ariko yabafashije kubaka izina no kugira ibigwi bagize mu gihe cyabo.
Yanabafashije kandi kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi bigizwemo uruhare n'abafana ndetse n'abo bakinanaga.
Nyuma yo kurokoka aba bombi bavuga ko hari byinshi bishimira muri Siporo y'uyu munsi.
Abenshi mu bumva amateka y'abahoze muri Siporo bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi, bifuza ko inzego zibifite mu nshingano zikwiye gushaka uburyo burambye bwo kubika aya mateka kuko ari bimwe mu bizafasha abakiri bato mu myaka iri imbere.
Uwitonze Providence Chadia
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru