Yanditswe Apr, 05 2024 14:24 PM | 99,783 Views
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Dr Jean Damascène, yerekanye uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yagize ubukana kubera umuco wo kudahana wimakajwe n'ubutegetsi bwariho muri Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri.
Ni ubutumwa yatangiye mu kiganiro gitangiza Inama Mpuzamahanga kuri Jenoside, yateraniye muri Intare Conference Arena ku wa Gatanu, tariki ya 5 Mata 2024.
Iyi nama yahurije hamwe abanditsi, abanyamakuru, abanyamategeko, abahanga mu mateka n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bo mu Rwanda no mu mahanga, aho baganira ku bunararibonye bwabo n'uruhare mu kubaka u Rwanda rwa nyuma ya Jenoside no kumvikanisha ijwi ry’Abanyarwanda ku isi yose. Mu basaga 300 bayitabiriye harimo na Madamu Jeannette Kagame.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Dr Jean Damascène, yibukije ko mu 1963 mu Rwanda hashyizweho itegeko ryagenaga ko nta muntu washoboraga guhanirwa ko yishe Abatutsi.
Yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yagize ubukana kubera umuco wo kudahana wimakajwe n'ubutegetsi bwariho muri Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri.
Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko Repubulika ya Kabiri yakomeje mu murongo wo kwigisha amacakubiri, urwango, inashishikariza urubyiruko by’umwihariko kwica Abatutsi.
Yagaragaje kandi ko n'ubwo amahanga menshi yatereranye Abanyarwanda hari abanyamahanga bakoze uko bashoboye ngo Jenoside ikumirwe ariko ijwi ryabo ntiryumvikane. Aha yatanze urugero rw'Umunyamakuru w'Umufaransa, Patrick de Saint Exupéry, wagaragarije igihugu cye cyashyigikiraga ubutegetsi bwicaga Abatutsi ko mu Rwanda hategurwaga Jenoside ariko akimwa amatwi.
Umuhango wo gutangiza Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, izatangira tariki ya 7 Mata 2024. Utegerejwemo abayobozi bazaturuka imihanda itandukanye, inshuti z’u Rwanda n’abandi.
Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rishya rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungeng ...
Apr 29, 2024
Soma inkuru
Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu
Apr 28, 2024
Soma inkuru
Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize
Apr 27, 2024
Soma inkuru
Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka
Apr 27, 2024
Soma inkuru
Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5
Apr 27, 2024
Soma inkuru
Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023
Apr 26, 2024
Soma inkuru
Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside
Apr 26, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwifatanyije n'isi mu munsi mpuzamahanga wo kurwanya Malariya
Apr 25, 2024
Soma inkuru