AGEZWEHO

  • Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko – Soma inkuru...
  • Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo – Soma inkuru...

Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023

Yanditswe Apr, 26 2024 17:48 PM | 96,708 Views



Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi yatangaje ko nyuma y'ibiza byabaye muri Gicurasi 2023, hamaze kwimurwa imiryango irenga 4800 yari ituye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi no gukumira Ibiza muri iyi minisiteri, Adalbert Rukebanuka, ubwo yari mu kiganiro Waramutse Rwanda cyo kuri uyu wa Gatanu.

MINEMA igaragaza ko mu gihugu hose habaruwe imiryango irenga 8300 ituye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwayo mu kaga. Muri yo, hamaze kwimurwa igera kuri  4768.

Rukebanuka ati "Muri iyi miryango isaga 4800 yimuwe, harimo abo kuri uriya mugenzi wa Sebaya."

Yavuze ko n'ubwo hari ingamba zafashwe mu kwimura abasenyewe n'ibiza, abaturage badakwiye kuryama ngo basinzire muri ibi bihe by'imvura.

 Ati "Ntabwo navuga ngo baryame basinzire. Umuntu uziko yubatse mu manegeka, uwubatse akoresheje ibikoresho bitaramba, uwo muntu ntabwo akwiye kuryama ngo agubwe neza ibyo bintu atarabikemura. 

Yakomeje agira ati "Witegereza ko iyo nzu ikugwaho, ahubwo saba uruhushya uyivugurure, uyikomeze. Ibyo biratuma biguha icyizere ko yaryama agasinzira."

Mu gihe impera z’uku kwezi kwa Mata ziteganyijwemo imvura nyinshi, MINEMA yasabye abaturage gukomeza kubahiriza izo ngamba z’ubwirinzi.

Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi, yagaragaje kandi ko mu igenzura ryakozwe, habaruwe ahantu 326 hashobora kwibasirwa n'ibiza bishingiye ku mvura by'umwihariko iyi igiye kugwa muri ibi bihe.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko

Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw&r

Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ryemerera abanyamaha

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Nta

Umujyi wa Kigali waburiye abaturage kwitwararika muri ibi bihe by'imvura ny

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yavuze ko hatazwi irengero rya toni 3100

WASAC igiye kubaka bundi bushya ikimoteri cya Nduba