AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe wa Guinée Conakry yasuye umushinga wa Gabiro Agribusiness Hub – Soma inkuru...
  • Amajyaruguru: Imiryango 11 y’abarokotse Jenoside yaremewe n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi – Soma inkuru...

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Ntara ya Nampula

Yanditswe May, 05 2024 11:06 AM | 222,484 Views



Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zakoze ibikorwa bihuriweho byo kugaba ibitero ku byihebe byo mu Mutwe wa Al-Shabaab ubarizwa mu duce tw’amashyamba ya Odinepa, Nasua, Mitaka na Manika mu Karere ka Eráti mu Ntara ya Nampula.

RDF yatangaje ko ibi bitero byabaye hagati ya tariki 26 Mata kugeza tariki 3 Gicurasi 2024, byafatiwemo ibyihebe, ibindi bike bitoroka binyuze mu Mugezi wa Lúrio.

Kuva mu 2017, imitwe y’iterabwoba yayogoje umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado, bituma abantu benshi bahasiga ubuzima, abandi bava mu byabo.

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Cabo Delgado kuva muri Nyakanga 2021 aho ziri mu butumwa bwo kurwanya ibikorwa by’Umutwe w’Iterabwoba wa Ansar al Sunnah wayogoje umutekano w’iyi ntara.

Kuri ubu uduce twinshi twari twibasiwe n’imitwe y’iterabwoba twongeye kugarukamo ituze, ubuzima buragaruka, abaturage basubira mu bikorwa byabo by’ubuhinzi, ubucuruzi ndetse n’abanyeshuri basubira ku masomo.

Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bagiye muri Mozambique ku busabe bwa Guverinoma y’iki gihugu kugira ngo zijye gutanga umusanzu mu kurwanya ibyihebe no kugarura ituze.

Mu bikorwa byazijyanye harimo gusenya Ansar al Sunnah, gucyura impunzi no kubaka inzego z’umutekano za Mozambique, ku buryo mu gihe kiri imbere zizaba zifite ubushobozi bwo kurinda igihugu.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) uheruka gutangaza ko uteganya gutanga miliyoni 20 z’amayero (akabakaba miliyari 28 Frw) zo gushyigikira ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda (RDF) mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisitiri w'Intebe wa Guinée Conakry yasuye umushinga wa Gabiro Agr

Amajyaruguru: Imiryango 11 y’abarokotse Jenoside yaremewe n’abanyamu

Burera: Abaturage 6 bakomerekejwe n’imbogo zasohotse muri Pariki y’I

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Guin&

Abatuye Afurika bagomba kubakira iterambere ryawo ku bisubizo by'ibibazo bi

Imitwe ya Politiki ya FPR-Inkotanyi na PL yatanze abakandida yifuza ko bazaba Ab

U Rwanda U20 rwegukanye Irushanwa ry’Akarere ka 5 muri Handball

Perezida Kagame yatanze kandidatire ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu