AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Muhanga: Polisi yarashe ukekwaho kwiba insiga z'amashanyarazi

Yanditswe Sep, 30 2023 09:54 AM | 99,703 Views



Mu ijoro ryakeye, mu masaha ya saa munani z'igicuku zishyira saa cyenda, mu Murenge wa Mushishiro i Muhanga, Polisi yaharasiye ukekwaho ubujura bw'insinga z'amashanyarazi, arapfa.

Polisi itangaza ko uwo mugabo yarashwe ubwo yageragezaga kurwanya abapolisi akoresheje umuhoro.

Abaturage muri aka gace bavuga ko ikibazo cy'ubujura bw'insinga z'amashanyarazi giteye inkeke kandi kirimo kubangamira gahunda ngari y'igihugu yo kugeza amashanyarazi ku baturage bose.

Iki gikorwa kije nyuma y’aho kuri uyu wa Kane, Polisi y’u Rwanda yagiranye inama n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu n’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura hagamijwe gufata ingamba zo kurwanya ikibazo gikomeje kwiyongera cy’ubujura bw’ibikorwaremezo bikoreshwa mu gukwirakwiza umuriro n’amazi.

Ni inama yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, yari iyobowe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye wari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa REG, Armand Zingiro, n’Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Omar Munyaneza, abacuruza ibyuma bishaje ndetse n’abayobozi b’inganda zibitunganya.

Imibare igaragaza ko kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeri uyu mwaka, abagera kuri 829 bafatiwe mu bikorwa byo kwangiza imiyoboro ikwirakwiza umuriro n’amazi.

REG ivuga ko ubu bujura bw’ibikorwaremezo by’amazi n’amashanyarazi bwagize ingaruka zikomeye ku miyoboro y’amashanyarazi, amapoto, insinga zica mu butaka ndetse no kwangirika kw’ibindi bikoresho bitanga umuriro.

Polisi y’u Rwanda kandi imaze kugarura byibuze insinga z’amashanyarazi zari zibwe zireshya na metero 12,360 aho bamwe mu bangiza ibyo bikorwaremezo bafashwe, barimo abantu 50 batawe muri yombi mu kwezi gushize.

Imibare igaragaza ko Intara y’Amajyepfo ari yo ifite umubare munini w’abafatiwe muri ibyo bikorwa bangana na 39%, igakurikirwa n’Intara y’Amajyaruguru ifite 26%, Intara y’Iburengerazuba n’iy’Iburasirazuba zikagira 13%, mu gihe Umujyi wa Kigali wagaragayemo 9%.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage