AGEZWEHO

  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...
  • Umujyi wa Kigali mu ngamba zo guhashya ruswa – Soma inkuru...

Jacques Tuyisenge yeruye ko atifuza gukinira ikipe yo mu Rwanda

Yanditswe Apr, 03 2024 17:07 PM | 99,619 Views



Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, Jacques Tuyisenge, yatangaje ko akiri gutekereza ku hazaza he mu mupira w’amaguru cyane ko n’ubwo adafite ikipe akinira kuri ubu ariko, atigeze asezera mu mupira w’amaguru.

Tuyisenge wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda no mu karere, yabigarutseho mu kiganiro SportMaxx cyo kuri uyu wa Kabiri.

Yavuze ko muri iki gihe nta kipe afite, ariko hari amakipe yo mu Rwanda yamwegereye n’ubwo we atifuza kuyakinira cyane ko afite intego yo gukina hanze y’igihugu .

Ati “Nafashe umwanzuro ko ntazakina hano iwacu.”

Bimenyerewe ko abakinnyi bo mu Rwanda basezera mu ibanga, byateye impungenge abakunzi ba Jacques Tuyisenge ko nawe yaba yarasezeye bucece ntibimenyekane.

Yasubije agira ati “Nkubwiye ko naretse umupira cyangwa ngikina naba nguhaye igisubizo kitari cyo.”

Tuyisenge yatangiriye urugendo rwe rw’umupira w’amaguru mu ikipe ya Etincelles FC, yakiniye andi makipe nka Kiyovu FC, Police FC, APR FC ndetse AS Kigali.

Nk’uko yahoze abyifuza yakiniye amakipe yo hanze  nka Petro de Luanda muri Angola na Gor Mahia muri Kenya aho yagiriye ibihe byiza akahava atsinze ibitego birenga 60. 

Tuyisenge yishimira ko muri Kenya bamwakiriye neza haba ikipe ndetse nabafana, bikaba byaramuteye kumva ko abafitiye umwenda wo gukora neza.

Ati  “Ni ahantu banyakiriye neza kuva ku munsi wa mbere kugeza ku munsi wa nyuma njya muri Angola.”


Safa Claudia Uwingeneye



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta ut

Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w&rsq

Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize

Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka

Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5

Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023

Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gup

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya