Yanditswe Apr, 03 2024 17:07 PM | 99,619 Views
Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, Jacques Tuyisenge, yatangaje ko akiri gutekereza ku hazaza he mu mupira w’amaguru cyane ko n’ubwo adafite ikipe akinira kuri ubu ariko, atigeze asezera mu mupira w’amaguru.
Tuyisenge wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda no mu karere, yabigarutseho mu kiganiro SportMaxx cyo kuri uyu wa Kabiri.
Yavuze ko muri iki gihe nta kipe afite, ariko hari amakipe yo mu Rwanda yamwegereye n’ubwo we atifuza kuyakinira cyane ko afite intego yo gukina hanze y’igihugu .
Ati “Nafashe umwanzuro ko ntazakina hano iwacu.”
Bimenyerewe ko abakinnyi bo mu Rwanda basezera mu ibanga, byateye impungenge abakunzi ba Jacques Tuyisenge ko nawe yaba yarasezeye bucece ntibimenyekane.
Yasubije agira ati “Nkubwiye ko naretse umupira cyangwa ngikina naba nguhaye igisubizo kitari cyo.”
Tuyisenge yatangiriye urugendo rwe rw’umupira w’amaguru mu ikipe ya Etincelles FC, yakiniye andi makipe nka Kiyovu FC, Police FC, APR FC ndetse AS Kigali.
Nk’uko yahoze abyifuza yakiniye amakipe yo hanze nka Petro de Luanda muri Angola na Gor Mahia muri Kenya aho yagiriye ibihe byiza akahava atsinze ibitego birenga 60.
Tuyisenge yishimira ko muri Kenya bamwakiriye neza haba ikipe ndetse nabafana, bikaba byaramuteye kumva ko abafitiye umwenda wo gukora neza.
Ati “Ni ahantu banyakiriye neza kuva ku munsi wa mbere kugeza ku munsi wa nyuma njya muri Angola.”
Safa Claudia Uwingeneye
Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rishya rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungeng ...
3 hours
Soma inkuru
Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu
Apr 28, 2024
Soma inkuru
Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize
Apr 27, 2024
Soma inkuru
Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka
Apr 27, 2024
Soma inkuru
Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5
Apr 27, 2024
Soma inkuru
Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023
Apr 26, 2024
Soma inkuru
Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside
Apr 26, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwifatanyije n'isi mu munsi mpuzamahanga wo kurwanya Malariya
Apr 25, 2024
Soma inkuru