Yanditswe Apr, 26 2024 16:37 PM | 96,385 Views
Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Alfred Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubu butumwa yabutangiye mu Karere ka Burera, aho yifatanyije n'abagatuye biganjemo urubyiruko mu kunamira Abatutsi 80 baruhukiye mu Rwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rusarabuye.
Minisitiri Gasana yagaragaje ko jenoside yateguwe kandi igashyirwa mu bikorwa ahanini hifashishijwe imbaraga z'urubyiruko rwari rwaracengejwemo amatwara y'urwango, rugatozwa ko Abatutsi bari abanzi b'u Rwanda.
Minisitiri Gasana yibukije urubyiruko ko hirya y'ejo h'u Rwanda hari mu maboko yabo, abasaba kurwanira ishyaka igihugu no guhangana n'abapfobya jenoside bagakwirakwiza ingengabitekerezo yayo.
Yasabye buri wese kwirinda amacakubiri aho ava akagera, ingengabitekerezo, kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.Mu kiganiro cyatanzwe na Senateri Mureshyankwano Marie Rose, yagaragaje uburyo jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kuva mu 1959, ndetse igakomeza kugeragezwa muri za 60 na 73 ihereye mu byari Ruhengeri, Gisenyi na Gikongoro aho Abatutsi bishwe, abarokotse bakabacira mu mashyamba yo mu Bugesera.
Abatutsi bashyinguwe mu rwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rusarabuye bakomokaga mu byahoze ari Komini Cyeru, Nyamugari na Cyungo.
Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha
17 minutes
Soma inkuru
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo
1 hour
Soma inkuru
RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano
3 hours
Soma inkuru
Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko
4 hours
Soma inkuru
Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo
May 07, 2024
Soma inkuru
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda ...
May 06, 2024
Soma inkuru
Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ryemerera abanyamahanga kuba abakozi ba ...
May 06, 2024
Soma inkuru
Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Ntara ya Nampula
May 05, 2024
Soma inkuru