Yanditswe May, 07 2024 11:05 AM | 193,619 Views
Abagera kuri 7500 babarizwa mu Rubyiruko rw’Abakorerabushake
baturutse mu turere twose tw’Igihugu bahuriye muri BK Arena, kuri uyu wa
Kabiri, aho bari kwizihiza imyaka 10 ibikorwa byarwo bitangijwe.
Mu 2013 ni bwo hatangijwe Urubyiruko rw’Abakorerabushake hagamijwe ko rugira uruhare mu kubaka ibikorwaremezo, kubakira abatishoboye, gukumira no kurwanya ibyaha n’ibindi.
Kuva icyo gihe, abarenga miliyoni 1,7 bagize uruhare muri ibyo bikorwa. Bamaze kubakira abaturage inzu zigera kuri 1,295, inzu zavuguruwe zigera kuri 5,813. Hubatswe ubwiherero busaga 17,321.
Uru rubyiruko kandi rwagize uruhare mu kubaka no kuvugurura imihanda y’imigenderano ireshya n’ibilometero 2,582, rwateye ibiti bigera ku bihumbi 630, rwubaka uturima tw’igikoni turenga ibihumbi 495.
Urubyiruko rw’Abakorerabushake kandi rwishyuriye ubwisungane mu kwivuza imiryango igera kuri 4,312.
Mu bindi uru rubyiruko rwakoze harimo gukangurira abaturage kurwanya imirire mibi, kwirinda ibyaha, kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, inda zitera abangavu; gukangurira abaturage kugira ubumenyi ku buringanire n’ubwuzuzanye, uburenganzira bw’umwana n’ibindi.
Mu myaka 10 ishize, uru rubyiruko rw’abakorerabushake rushimwa ko hari urwihangiye imirimo ndetse rukwiye kubera abandi icyitegererezo.
AMASHUSHO
— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) May 7, 2024
Urubyiruko rw’Abakorerabushake ruturutse hirya no hino mu Gihugu rwahuriye muri BK Arena ahagiye kubera ibirori byo kwizihiza imyaka 10 ishize hatangijwe ibikorwa byarwo mu iterambere. #RBAAmakuru pic.twitter.com/7wXSKxgbDC
📷AMAFOTO📷
— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) May 7, 2024
Abagera kuri 7500 babarizwa mu Rubyiruko rw’Abakorerabushake baturutse mu turere twose tw’Igihugu bahuriye muri BK Arena ahagiye kubera ibirori byo kwizihiza imyaka 10 ibikorwa byarwo bitangijwe.
Imibare ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu igaragaza ko mu Gihugu… pic.twitter.com/St24e3v041
📷AMAFOTO📷
— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) May 7, 2024
Ni ibyishimo ku rubyiruko ruri muri BK Arena, aho rwaje kongera kwiyibutsa urugendo rumazemo imyaka 10 rukora ibikorwa by’ubukorerabusheka birimo kubaka ibikorwaremezo, kubakira abatishoboye, gukumira no kurwanya ibyaha n’ibindi.#RBAAmakuru#DecadeOfImpact pic.twitter.com/wJA5AVwfdK
— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) May 7, 2024
📷AMAFOTO📷
— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) May 7, 2024
Abayobozi mu nzego zinyuranye bitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko rw’Abakorerabushake ryahujwe no kwizihiza imyaka 10 ishize y’ibikorwa byarwo mu iterambere.
Ni ihuriro rifite insanganyamatsiko igira iti “Dukomere ku muco wacu.”#RBAAmakuru #DecadeOfImpact pic.twitter.com/AIiuXjALbZ
Umunyamideli Niyonsenga Emmanuel washinze Inzu y’Imideli ya Kezem yasangije bagenzi be b’Urubyiruko rw’Abakorerabushake uko yahoze ari umukorerabushake kandi akabihuza no gukora ibimuteza imbere.
— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) May 7, 2024
Yavuze ko aterwa ishema iyo abonye umuyobozi cyangwa se undi muntu wambaye… pic.twitter.com/7YWftRgUP4
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, yagaragaje ko imyaka 10 ishize, Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwakoze ibikorwa by’indashyikirwa kandi n’Umukuru w’Igihugu yabirushimiye.
— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) May 7, 2024
Ati “Isi yaradutunguye ubwo twabonaga icyorezo cya Covid-19… pic.twitter.com/5z01yPKI0z
Perezida Kagame yaganiriye n'itsinda ryaturutse mu Ishuri Rikuru ry’Ingabo ry’Ubwon ...
May 19, 2024
Soma inkuru
Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye impamvu umukozi wa Human Rights Watch yangiwe kwinjira mu gih ...
May 19, 2024
Soma inkuru
Gicumbi: Imiryango yasenyewe n’ibiza mu 2023 yatujwe mu Mudugudu wa Kaniga
May 18, 2024
Soma inkuru
Minisitiri w'Intebe wa Guinée Conakry yasuye umushinga wa Gabiro Agribusiness Hub
May 18, 2024
Soma inkuru
Amajyaruguru: Imiryango 11 y’abarokotse Jenoside yaremewe n’abanyamuryango ba FPR Inkot ...
May 18, 2024
Soma inkuru
Burera: Abaturage 6 bakomerekejwe n’imbogo zasohotse muri Pariki y’Ibirunga
May 18, 2024
Soma inkuru
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Guinée Conakry
May 17, 2024
Soma inkuru
Abatuye Afurika bagomba kubakira iterambere ryawo ku bisubizo by'ibibazo biwugarije-Perezida Ka ...
May 17, 2024
Soma inkuru