AGEZWEHO

  • Rusizi: Ababyeyi b'Intwaza bashimye Igihugu cyabahurije hamwe ntibakomeza guheranwa n'agahinda – Soma inkuru...
  • Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku mahitamo Abanyarwanda bafashe yo kongera kunga ubumwe – Soma inkuru...

Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize

Yanditswe Apr, 27 2024 20:50 PM | 148,792 Views



Iterambere rya za Kaminuza mu Rwanda mu myaka 30 ishize rigaragaza umusingi ukomeye u Rwanda rwubakiyeho mu kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi. 

Ibi bigaragazwa n’uko Kaminuza imwe yahozeho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi yasohoye abanyeshuri bagera ku bihumbi 3 mu myaka 30 yari imaze ubu Kaminuza y’u Rwanda, isohora abasaga ibihumbi 8 ku mwaka, ubu hari Kaminuza zigenga nyinshi nazo zisohora abatari bake.

Muri Kaminuza y’u Rwanda koleji y’ubumenyi n’ikoranabuhanga, hari igice cyihariye cyagenewe udushya tw’imishinga igamije gukemura ibibazo by’abaturage(UNIPOD). 

Kaminuza imwe ariyo Kaminuza nkuru y’u Rwanda niyo rukumbi yahoze mu Rwanda mbere y’1994, kuva mu 1963- 1993 mu myaka 30 yasohoye abanyeshuri 2,997, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi iyi Kaminuza yatangiye gutanga amasomo mu 1995 kuva icyo gihe kugeza muri 2013 yasohoye abanyeshuri ibihumbi 50,490. 

Yaje guhinduka Kaminuza y’u Rwanda muri 2014 aho kugeza ubu imaze gushyira ku isoko ry’umurimo abasaga ibihumbi 72,408.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Kayihura Muganga Didas avuga ko iyi Kaminuza ifite ibyangombwa byose bituma abanyeshuri biga neza, bagakora ubushakashatsi, ubu hari abarimu basaga 500 bafite impamyabumenyi z'ikirenga PHD.

Inzozi zo gushinga Kaminuza zaramuhiriye kuko iyi Kaminuza yaje kwaguka ikorera ku Gisozi ku butaka bwa hegitari 26. 

Ni Kaminuza kandi yatumye umubare munini w’Abanyarwanda bifuzaga kwiga Kaminuza bagera ku nzozi zabo, aho ubu abasaga ibihumbi 40 bize muri iyi Kaminuza, ubu bari mu nzego zitandukanye zirimo n’izifatirwamo ibyemezo.

Ibikorwa byo kwagura iyi Kamunuza birakomeje, ubu harimo kubakwa ibitaro bizajya bitanga serivisi z’ubuvuzi bifashe n’abanyeshuri biga bazajya biga amasomo y’ubuvuzi. 

Harimo kubakwa kandi amacumbi y’abanyeshuri kuko 40% by’abanyeshuri ifite bangana 2,400 ari abanyamahanga bifuza kwiga baba muri Kaminuza.

Kugeza ubu abasaga 80% by’abakora mu rwego rw’amahoteri n’ubukerarugendo uzasanga barize muri iyi Kaminuza, isoko ry’umurimo ryaragutse kuko hari n’abasigaye bajya gukorera hanze y’u Rwanda.

Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagitrayezu avuga ko usibye umubare wa za Kaminuza zigenga ziyongereye mu Rwanda, hari na Kaminuza Mpuzamahanga zaje gukorera mu Rwanda.

Imibare igaragaza ko mu Rwanda hari amashuri Makuru na za Kaminuza 35, umubare w’abarimu wariyongereye kuko umwaka ushize hari abarimu 4,374 bavuye ku 3,997 bariho muri 2018, ni mu gihe abarimu bafite impamyabumenyi y’ikirenga PHD 1,105.

Mu ibarurishamibare riheruka rigaragaza ko imibare y'Abanyarwanda y'abize Kaminuza ari 3.5%.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/mg_NMwphlDQ?si=W7fFcsW71utnAteE" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share" referrerpolicy="strict-origin-when-cross-origin" allowfullscreen></iframe>



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Gen Mahamat Idriss Déby yatorewe kuyobora Tchad

FERWAFA igiye guhemba abakinnyi n’abatoza bitwaye neza muri Werurwe na Mat

Haracyari ibibazo bishingiye ku mateka ariko byose birushwa imbaraga n’iby

Gen Mubarakh Muganga yasabye abasirikare basoje amasomo ku binyabiziga kwirinda

Rusizi: Abasenateri basuzumye ibikorwa mu guteza imbere imikorere ishingiye ku m

Rusizi: Ababyeyi b'Intwaza bashimye Igihugu cyabahurije hamwe ntibakomeza g

Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku mahitamo Abanyarwanda bafashe yo kongera ku

MINECOFIN yatangaje ko harimo gusuzumwa uburyo bwo guhindura politiki yo kubaka