AGEZWEHO

  • Gicumbi: Imiryango yasenyewe n’ibiza mu 2023 yatujwe mu Mudugudu wa Kaniga – Soma inkuru...
  • Kamonyi: Hibutswe abana n’abagore bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

MINECOFIN yatangaje ko harimo gusuzumwa uburyo bwo guhindura politiki yo kubaka inzu ziciriritse

Yanditswe May, 08 2024 18:23 PM | 234,918 Views



Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi yatangaje ko harimo gusuzumwa uburyo bwo kuba hahindurwa politiki yo kubaka inzu ziciriritse, mu rwego rwo kunganira abaturage kubona inzu zibahendukiye.

Tariki 06 Gicurasi nibwo Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi yagejeje ku Nteko Inshinga Amategeko umutwe w'Abadepite imbanziriza mushinga w'ingengo y'imari ya 2024/2025.

Mu isesengura ryakozwe na Komisiyo y'ingengo y'imari n'umutungo bya Leta mu Iteko Inshinga Amategeko, hagaragajwe ko hagomba kubaho imikoranire inoze hagati ya Leta ndetse na ba rwiyemezamirimo muri gahunda y'iyubakwa ry'inzu ziciriritse.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana avuga ko ishyirwa mu bikorwa ry'uwo mushinga wo kubaka inzu ziciriritse ryagiye rikomwa mu nkokora n'ibiciro bihanitse bigendana n'ibikorwa byo kubaka izo nzu, ibyo yagarutseho ashimangira ko bari muri gahunda zijyanye n'ivugurura ry'iyo politiki.

Iyi Komisiyo kandi yasabye Minisiteri y'Imari n'Igenamingambi gukora n'inzego bireba, kugira ngo habe hakongerwa ingengo y'imari ishyirwa mu rwego rw'ubuvuzi, by'umwihariko muri za Poste de Sante.

Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi igaragaza ko ingengo y'imari ya Leta y'umwaka wa 2024/205 izaba ari miliyari 5,690.1 Frw, ibigaragazwa nk'inyongera ya Miliyari 574,5 Frw ingana na 11.2% ugereranyije n'ingengo y'imari ivuguruye y'uyu mwaka ya Miliyari 5.115,6 Frw.


Adams Kwizera




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Gen Mubarakh Muganga yagiriye uruzinduko muri Jordanie (Amafoto)