AGEZWEHO

  • USA: Kaminuza ya Leta ya California yibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...
  • Gicumbi: Imiryango yasenyewe n’ibiza mu 2023 yatujwe mu Mudugudu wa Kaniga – Soma inkuru...

Rusizi: Abasenateri basuzumye ibikorwa mu guteza imbere imikorere ishingiye ku mihigo

Yanditswe May, 09 2024 17:19 PM | 94,630 Views



Itsinda ry'Abasenateri bagize Komisiyo ya Politiki n'Imiyoborere muri Sena y'u Rwanda, ryasuye Umurenge wa Bugarama n'uwa Kinoni yose yo mu Karere ka Rusizi aho ryagenzuye ibikorwa mu guteza imbere imikorere ishingiye ku mihigo mu nzego z'imitegekere y'igihugu zegerejwe abaturage.

Nko mu Murenge wa Bugarama, hagaragajwe bimwe mu bikorwa bikomeye byakozwe mu mihigo yo mu myaka 2 ishize byazanye impinduka nziza mu mibereho n'iterambere ry'abaturage.

Ibi bikorwa birimo Isoko mpuzamipaka rya Bugarama ryubatswe, ubu abacuruzi baho bakaba batagicururiza mu ivumbi no mu byondo.

Mu Bugarama kandi huzuye Agakiriro kagezweho ubu katangiye gukorerwamo n'abanyabukorikori batandukanye.

Ibi byose abatuye mu Bugarama babwiye Abasenateri ko babikesha ubuyobozi bwiza bubegereye, bufatanya na bo mu kumenya iby'ingenzi bakeneye kurusha ibindi akaba aribyo biherwaho mu ngengo y'imari, ariko umuturage nawe akagira uruhare mu gushyira mu bikorwa imihigo ahereye ku yo mu muryango we.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Gen Mubarakh Muganga yagiriye uruzinduko muri Jordanie (Amafoto)