AGEZWEHO

  • Abanyarwanda basaga miliyoni ebyiri bagiye gutora Umukuru w’Igihugu bwa mbere – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame asanga nta mbogamizi n’ibibazo Afurika ihura nabyo bitabonerwa umuti – Soma inkuru...

Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge

Yanditswe Apr, 29 2024 15:25 PM | 152,958 Views



Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abatanga ubufasha mu by’Amategeko mu Rwanda (LAF), Me Kananga Andrews, yagaragaje ko amavugurura akubiye mu mushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta ashobora kuzasiga imyinshi muri yo ifunze ndetse ntiyongere gukora.

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Mata 2024, ubwo yari mu Kiganiro Waramutse Rwanda cyagarutse ku mpaka zashibutse ku mushinga w’Itegeko rishya rigenga imiryango itari iya Leta watangiye kuganirwaho mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ni ikiganiro Me Kananga Andrews yahuriyemo n’Umuyobozi wa Sosiyete Sivile, Dr Nkurunziza Ryarasa Joseph n’Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere [RGB], Dr Kaitesi Usta.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abatanga ubufasha mu by’Amategeko mu Rwanda (LAF), Me Kananga Andrews, yasobanuye ko urebye imiterere y’ibikubiye mu ngingo ziri kuvugururwa mu itegeko rigenga imiryango itari iya Leta, hari ingaruka bishobora kugira.

Yagize ati “Imiryango myinshi izafungwa. Hari ibyo bagiye bashyiramo. Ibisabwa byikubye inshuro zingahe ibyari bisanzwe.’’

Yavuze ko mu itegeko rishya RGB ifite uburenganzira bwo kwanga abayobozi bashyizweho n’umuryango ndetse ingengo y’imari izajya ishyirwa mu bikorwa birimo nko guhemba abakozi itagomba kurenza 20%.

Ati “Turi sosiyete sivile, twuzuzanya na Leta, nta guhangana guhari, kuki ubu kuki ari bwo wumva ko ishyamba atari ryeru?’’

Umuyobozi wa Sosiyete Sivile, Dr Nkurunziza Ryarasa Joseph, na we yagaragaje ko mu kuvugurura itegeko rigenga imiryango itari iya Leta hari ibyirengagijwe.

Ati “Ikibazo kiri mu itegeko ni uko iyo ukora itegeko uba ureba ejo hazaza. Dufite ubuyobozi bwiza ariko hari ushobora kuza akarangiza sosiyete sivile mu gukora ubuvugizi.’’

Yavuze ko mu bitekerezo batanze bikubiye mu ngingo 10, eshatu gusa ari zo zakozweho zirimo ebyiri zumvikanye neza mu gihe indi ntacyo bayivuzeho.

Ati “Bumvise ebyiri, imwe baraceceka.’’

Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere [RGB], Dr Kaitesi Usta, yashimangiye ko ibikorwa byo kuvugurura itegeko rigenga imiryango itari iya Leta bigamije gukorera mu mucyo.

Ati “Abatanga amafaranga [imiryango mpuzamahanga n’abaterankunga] bafite ibyo basaba ariko turi Igihugu kigendera ku mategeko. Ibyakozwe ni ukuziba ibyuho byari biri mu mategeko.’’

Yavuze ko Leta idahanganye n’imiryango itari iya Leta ari na yo mpamvu ishyiraho uburyo ifashwa.

Ati “Leta y’u Rwanda ntiyubakiye ku mahame yo kugira uwo tubuza uburenganzira. Twavuze ko mu gihe bibaye ngombwa, hazabaho kubaza inshingano.’’

Dr Kaitesi yavuze ko iyo umushinga w’itegeko uhari, uganirwaho kandi hakiri umwanya wo gutanga ibitekerezo.

Ati “Ihame rikomeye ry’Igihugu cyacu ni ukuganira kandi dufite ibyo dukorana na sosiyete sivile. Nta rirarenga.’’

Umuyobozi ushinzwe guhuza Ibikorwa mu Muryango Cladho, Murwanashyaka Evariste, we yagaragaje ko itegeko riri kwigwaho rifite byinshi bibangamye ndetse risa n’irifata imiryango itari iya Leta nk’ibigo bya Leta.

Ati “Ntabwo twemerewe no gukora ubuvugizi kuri politiki n’amahame igihugu kigenderaho. Mu 2018 twari twasabye kubivugurura ariko byagaruwe nta cyahindutse. Nta bwinyagamburiro, [RGB] izajya yinjira mu mikorere y’ibigo, ivaneho n’abayobozi. Ntituzaba tumeze nk’imiryango itari iya Leta. Tuzaba tumeze nk’ibigo bya Leta.’’

Yagaragaje ko bizaba byoroshye ko RGB yazinduka mu gitondo igasesa umuryango kandi ntaho kujuririra ufite.

Ati “Turashaka ko itegeko rivugururwa kandi bakarituganiriza.’’

Umushinga w’Itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uri mu Nteko Ishinga Amategeko mu uteganya ko 80% by’ingengo y’imari yayo igera ku baturage, ari bo bagenerwabikorwa.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda basaga miliyoni ebyiri bagiye gutora Umukuru w’Igihugu bwa mb

Abantu 8 bashaka kwiyamamaza ku giti cyabo mu matora ya Perezida w’u Rwand

Igishobora gukorwa ahandi ku Isi cyakorwa no muri Afurika- Perezida Kagame

Perezida Kagame asanga nta mbogamizi n’ibibazo Afurika ihura nabyo bitabon

NEC yatangaje ko mu minsi ya vuba ibikorwa byo kwiyamamaza bigiye gutangira

Umurungi yakomoje ku isomo rya Jenoside yakorewe Abatutsi ku burenganzira bwa mu

Abafite ibinyabiziga by’amashanyarazi basabye ko sitasiyo zabyo zigezwa ho

I Kigali hari kwigirwa uko abasivili barindwa mu ntambara hakoreshejwe AI