Yanditswe Oct, 15 2023 17:04 PM | 41,787 Views
Perezida wa Sena Dr. Kalinda Francois-Xavier arakangurira abakiri bato kwitabira siporo no kwipimisha indwara zitandura kuko biri mu byabafasha mu kugira ubuzima bwiza.
Ubu butumwa yabutanze kuri iki Cyumweru, ubwo abagize Inteko Ishinga Amategeko bifatanyaga n’abaturage b’Umujyi wa Kigali muri Siporo Rusange yanitabiriwe n’abanyamahanga bari mu Rwanda mu bikorwa by’inama mpuzamahanga yiga ku buryo bwo kunoza ibikorwaremezo bifasha abagenda n'amaguru.
Ni siporo rusange imenyerewe nka Car Free Day, kuko nta binyabiziga bikoresha moteri biba bica mu mihanda y’aho abaturage bakorera iyi siporo.
Kuri iki Cyumweru yitabiriwe cyane n’abadepite n’ abasenateri n’abandi bakozi mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse n’abatuye Umujyi wa Kigali, biganjemo urubyiruko.
Mu butumwa bwe, Perezida wa Sena Dr. Kalinda François Xavier yasabye buri wese by’umwihariko abakiri bato gushishikarira gukora siporo no kwipimisha bihoraho indwara zitandura kuko ari ingirakamaro.
Siporo Rusange yo kuri iki Cyumweru kandi yanitabiriwe n’abaje mu Rwanda mu nama mpuzamahanga yiga ku buryo bwo kunoza ibikorwaremezo bifasha abagenda n'amaguru (Walk21 International Conference) igiye kumara icyumweru ibera I Kigali.
Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga wita ku kamaro ko kugenda n’ amaguru WALK21 ukaba n'umwe mu bateguye iyi nama, Bronwen Thornton avuga ko Umujyi wa Kigali ari urugero rwiza ku mijyi iteza imbere ibikorwaremezo byorohereza abagenda n’ amaguru.
Ibuka ukuntu twishimira cyane umwana uri kumenya kugenda ateye intambwe ya mbere, kandi ntibihagaragara nta nubwo ari byiza nk'abakuze kugabanya kugenda n’amaguru, kuko ni byiza ku mutima wacu, binagira akamaro ku buryo tubana n’ abandi, kandi binagira uruhare mu kurengera ibidukikije kuko ntibyanduza ikirere, rero kugenda n’ amaguru navuga ko ari ishingiro ry'abo turibo kandi binadufasha uko tubaho no kubungabunga iyi mijyi dutuye.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa avuga ko icyo biteze kungukira muri iyi nama itangira kuri uyu wa mbere, harimo no kungurana ibitekerezo ku kunoza uburyo Umujyi wa Kigali wagirwa uwa bose barimo n’abagenda n’amaguru.
Iyi nama ni ubwa mbere ibereye ku mugabane wa Afurika. Biteganyijwe ko izitabirwa n’abagera kuri 500 baturutse mu bihugu 40 hirya no hino ku isi, ikazasozwa kuwa Kane tariki ya 19 uku kwezi.
Bimwe mu byashingiweho hemezwa ko ibera mu Rwanda harimo n’imbaraga zashyizwe mu kubaka ibikorwaremezo bifasha abagenda n’ amaguru.
Perezida wa Sena Dr. Francois Xavier Kalinda na Perezida w'Umutwe w'Abadepite Mukabalisa Donatille bitabiriye ubukangurambaga bwo kurwanya indwara zitandura bwahujwe na Siporo rusange ya CarFreeDay Photo: CoK
Fiston Felix Habineza
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Rayon Sports yanganyije na Al-Hilal Benghazi mu mukino utarimo abafana
Sep 24, 2023
Soma inkuru