Yanditswe Apr, 27 2024 17:59 PM | 92,210 Views
Mnisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iravuga ko n’ubwo urwego rw’ubuhinzi rwahuye n’ibibazo byo gutakaza abantu benshi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, uru rwego ruzakomeza kuba ku isonga mu gufasha Abanyarwanda mu kugira imibereho myiza no kwiteza imbere.
Byagarutsweho kuri uyu wa Gatandatu i Huye ubwo hibukwaga abakoreraga ibigo byahurijwe mu kigo RAB bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Pasiteri Antoine Rutayisire ufite umuvandimwe wakoreraga kimwe muri ibi bigo akaza kuhicirwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gusobanura akaga u Rwanda rwanyuzemo yavuze ko atewe impungenge na bamwe bakibona mu ndorerwamo z’amoko nyamara yaroretse igihugu.
Aha i Rubona mu gihe cya jenoside, uretse abari abakozi b’ibigo by’ubuhinzi n’ubworozi bahiciwe hari n’abaturage bahahungiye bizeye kuharokokera baza kuhicirwa.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse avuga ko ubuhinzi buzarushaho kuba inkingi y’iterambere ry’Abanyarwanda ntawe usigaye.
Abari abakozi b’ibigo byaje guhindurwa RAB bibutswe uyu munsi ni 228 barimo 205 bakoreraga Ikigo cy’Ubushakashatsi mu Buhinzi n’Ubworozi, 11 bakoreraga serivisi y'imbuto z'indobanure 10 bakoreraga Laboratwari y'Ubuvuzi bw'Amatungo, na babiri bakoreraga Ikigo cyari gishinzwe gutera intanga mu matungo, kuri ubu bose bakaba baruhukiye ku rwibutso rwa jenoside rwa Rubona.
Tuyisenge Adolphe
Rusizi: Abasenateri basuzumye ibikorwa mu guteza imbere imikorere ishingiye ku mihigo
May 09, 2024
Soma inkuru
Rusizi: Ababyeyi b'Intwaza bashimye Igihugu cyabahurije hamwe ntibakomeza guheranwa n'agah ...
May 08, 2024
Soma inkuru
Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku mahitamo Abanyarwanda bafashe yo kongera kunga ubumwe
May 08, 2024
Soma inkuru
MINECOFIN yatangaje ko harimo gusuzumwa uburyo bwo guhindura politiki yo kubaka inzu ziciriritse
May 08, 2024
Soma inkuru
Kuki Leta itarashe ku ntego yo gutuza abaturage ku Mudugudu muri iyi myaka 7?
May 08, 2024
Soma inkuru
Abatangabuhamya bagaragaje ko byabasabye kwishyura Nkunduwimye kugira ngo abahungishe muri Jenoside
May 08, 2024
Soma inkuru
Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha
May 07, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo
May 07, 2024
Soma inkuru