AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Yanditswe Dec, 14 2023 17:57 PM | 129,631 Views



Ku bufatanye bw'u Rwanda n'ikipe ya Arsenal binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda; kuri uyu wa Kane myugariro w'ikipe ya Arsenal Jurrien Timber yageze mu Rwanda mu ruzinduko ruzamara iminsi ine muri gahunda ya Visit Rwanda.

Ku munsi wa Mbere w'uruzinduko rwe Jurrien Timber yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse ku gicamunsi ahura n'abana batarengeje imyaka 20 bakina umupira w'amaguru ndetse n'abafana ba Arsenal.

Jurrien Timber yavuze ko yishimiye gusura u Rwanda ndetse anagaragaza ko yakozweho cyane n'amateka igihugu cyanyuzemo.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Michaella Rugwizangoga yavuze ko uruzinduko rw'uyu myugariro w'ikipe ya Arsenal ari ibikubiye mu masezerano u Rwanda rufitanye n'iyi kipe yo mu bwongereza.


Akigera mu Rwanda uyu mukinnyi yavuze ko yanejejwe no kugera mu Rwanda kandi yishimye. Ati ni ibintu byahamywa na buri wese wahaza."

Yavuze ko kandi yiteguye kuhagirira ibihe byiza we n'umukunzi we bazanye.


Kwizera Adamz




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage

Rayon Sports yanganyije na Al-Hilal Benghazi mu mukino utarimo abafana