AGEZWEHO

  • Mu 2023 u Rwanda rwasuwe na ba mukerarugendo barenga Miliyoni imwe – Soma inkuru...
  • Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize – Soma inkuru...

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Yanditswe Nov, 05 2023 18:34 PM | 27,080 Views



Inteko rusange y’Ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda (FERWACY) yatoreye Ndayishimiye Samson kuyobora iri shyirahamwe akaba yagize amajwi 8/11 y'abatoye.

Uyu Ndayishimiye yahagarariye u Rwanda mu mikino olimpike yo mu mwaka wa 2000, akaba azayobora FERWACY mu myaka ibiri iri imbere yuzuza manda yari yatangiwe na Murenzi Abdallah weguye kuri uyu mwanya.

Abandi batowe ni Bigango Valentin watorewe kuba Visi Perezida wa mbere n'amajwi 8/11.

Umunyamabanga mukuru hatowe Ruyonza Arlette wagize amajwi 9/15 naho Katabarwa Daniel atorerwa ku mwanya w’umubitsi n’amajwi 8/11.

Perezida wa Ferwacy Ndayishimiye Samson yijeje ko azashyigikira imikoranire myiza kugira ngo we na komite bateze imbere uyu mukino.

"Ni ikintu nakiriye n'umunezero mwinshi. Nk'uko mubizi nsanzwe mba muri siporo zitandukanye, kugirirwa icyizere cy'iyi federasiyo n'abayobozi b'amakipe kunsaba ko nabegera tugakorana nkabafasha kuyobora iyi federasiyo yacu ni umugisha, ni ibintu binshimishije cyane."

Ndayishimiye Samson yavuze ko azashyira imbaraga muri Tour du Rwanda ya 2024 ikagenda neza kurushaho. Ni isiganwa rizaba kuva tariki 18 rigeze tariki 25 Gashyantare 2024.

Avuga ko azagera ku ntego ze yubakiye ku byiza byagezweho n'abamubanjirije.


Kayishema Thierry




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage

Rayon Sports yanganyije na Al-Hilal Benghazi mu mukino utarimo abafana