Yanditswe Apr, 27 2024 20:59 PM | 155,218 Views
Umwaka ushize wa 2023 u Rwanda rwasuwe na ba mukerarugendo basaga miliyoni 1 n'ibihumbi 400, bituma uru rwego rwinjiza miliyoni 620 z'Amadolari avuye kuri miliyoni 500 zinjiye muri 2022.
Amafranga aturuka mu gusura Pariki y'Ibirunga niyo menshi kuko yihariye hafi y'ayinjijwe n'urwego rw'ubukerugendo rwose.
Mukarusine Appolinariya amaze umwaka n'igice atangije ubucuruzi bwo kwakira ba mukerugendo no kubacumbira ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi.
Uyu ashimangira ko yatangiye gutanga izi serivisi adafite icyizere gihagije cyo kunguka kubera ingaruka urwego rwa serivise rwahuye nazo biturutse ku cyorezo cya Covid 19.
Abamaze igihe batanga serivisi zifitanye isano n'ubukerarugendo bishimira ko uko ibintu birushaho gusubira mu buryo ari nako uru rwego rukomeza kuzahuka cyane ko imibare y'inzego zibishinzwe yerekena ko ugereranije na mbere y'icyorezo cya Covid 19 amafaranga rwinjizaga yarenzeho ku gipimo cya 24%.
Raporo ya RDB igaragaza ko umwaka ushize wa 2023 u Rwanda rwakiriye abashyitsi basaga gato miliyoni 1 n'ibihumbi 400, aho amafaranga yinjijwe na serivisi zifitanye isano n'ubukerarugendo zinjije miliyoni 620 z'Amadolari, mu gihe mu mwaka wa 2022 hari hinjiye Miliyoni zikabakaba 500 z'Amadolari, ibisobanura inyongera ya 36%.
Umwaka wa 2023 u Rwanda rwakiriye inama n'ibindi bikorwa bijyanye nazo nk'imyidagaduro bigera ku 160 byitabiriwe n'abantu ibihumbi 65, bikaba byarinjije miliyoni 95 ugereranije na miliyoni 62 z'amadolari zinjiye muri 2022 z'amadolari.
Abantu basuye Ingagi bangana na 2% by'abasuye u Rwanda muri rusange, gusa amafaranga yo gusura Ingagi niyo yabaye menshi kuko yihariye hafi 30% by'amafaranga yose yinjiye avuye muri serivisi zirebana n'ubukerarugendo.
Ubu bwiyongere bwa ba mukerarugendo no gusura u Rwanda muri rusange binafite izindi nyungu ku bikorera bo hirya no hino mu gihugu kuko bituma ubucuruzi bwabo burushaho gutera imbere.
Gukomeza kwaguka kwa serivisi zifitanye isano n'ubukerarugendo ni kimwe mu bikomeza kongera ingano y'ababona akazi muri uru rwego, kwagura ingano y'ibyo izi serivisi zikenera bitangwa n'abandi bacuruzi, ibi kandi bikanagira uruhare mu kuzamura ingano y'imirimo mishya idashingiye ku buhinzi cyane ko n'ubutaka bwo guhingaho bugenda bugabanuka kubera ahanini ibikorwa by'ubwubatsi bikomeza kwiyongera.
Rusizi: Abasenateri basuzumye ibikorwa mu guteza imbere imikorere ishingiye ku mihigo
5 hours
Soma inkuru
Rusizi: Ababyeyi b'Intwaza bashimye Igihugu cyabahurije hamwe ntibakomeza guheranwa n'agah ...
May 08, 2024
Soma inkuru
Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku mahitamo Abanyarwanda bafashe yo kongera kunga ubumwe
May 08, 2024
Soma inkuru
MINECOFIN yatangaje ko harimo gusuzumwa uburyo bwo guhindura politiki yo kubaka inzu ziciriritse
May 08, 2024
Soma inkuru
Kuki Leta itarashe ku ntego yo gutuza abaturage ku Mudugudu muri iyi myaka 7?
May 08, 2024
Soma inkuru
Abatangabuhamya bagaragaje ko byabasabye kwishyura Nkunduwimye kugira ngo abahungishe muri Jenoside
May 08, 2024
Soma inkuru
Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha
May 07, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo
May 07, 2024
Soma inkuru