Yanditswe Jan, 05 2024 12:41 PM | 5,296 Views
Icyamamare mu mikino y'abafite ubumuga Oscar Pistorius yarekuwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 yari amaze muri gereza kubera kwica uwari umukunzi we Reeva Steenkamp.
Mu kwezi k'Ugushyingo 2023 nibwo uyu mukinnyi yahawe imbabazi zo gufungurwa atararangiza igihano cye kubera imyitwarire myiza yagize muri gereza nk'uko urwego rushinzwe igororero muri Afurika y'Epfo rubitangaza.
Kuri ubu uyu mukinnyi nibwo yarekuwe akaba ari mu rugo iwe.
Pistorius yishe umukunzi we amurashe ku munsi w'abakundana mu mwaka wa 20213 mu rugo aho bari batuye i Pretoria.
Yamurashe ubwo yari mu bwogero anyujije mu rugi akeka ko ari ibisambo byamuteye mu nzu. Ni mugihe ubushinjacyaha bwo bwamushinje ko iki gikorwa yari yaragiteguye kuko banasanze imyenda y'umukunzi we ipakiye neza bikekwa ko yiteguraga gutandukana nawwe.
Pistorius yarekuwe muri gereza gusa azakomeza gukurikiza amabwiriza atandukanye ajyanye n'imbazi yahawe ndetse anagenzurwa n'urwego rushinzwe abagororwa kugeza mu mwaka wa 2029.
Aya mabwiriza arimo amasaha n'igihe atemerewe kuva iwe mu rugo, kudakoresha agasembuye ndetse akaba anategetswe kwitabira ibiganiro byagenewe abantu bagira imyitwarire idasanzwe irimo uburakari bukabije ndetse n'ibindi byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse akanitabira n'ibikorwa ya gahunda rusange z'igihugu.
Azajya anahura kandi ku gihe cyagenwe gihoraho n'abashinzwe abagororwa, kumenyesha gahunda ze uru rwego ndetse n'izindi mpinduka yakwifuza zirimo nko guhindura aho atuye cyangwa gushaka akazi runaka.
Nta ubwo yemerewe kandi kuva mu ntara atuyemo atabiherewe uburenganzira. Aramutse arenze ku mabwiriza runaka mbere y'igihe cyateganyijwe, ashobora gusubizwa muri gereza akarangiza igihano cye.
Oscar Pistorius yari yarakatiwe gufungwa imyaka 13 n'amezi atanu, gusa arekuwe amaze hafi imyaka 9 y'igifungo. Ubwo yireguraga yasabye imbabazi abamuzi bose, by'umwihariko umuryango w'umukunzi we Reeva Steenkamp.
Oscar Pistorius yatwaye imidari 6 ya zahabu mu kwiruka mu mikino olimpike, anaca agahigo mu mwaka wa 2012 mu kwiruka metero nke mu mikino olimpike yabereye i London mu Bwongereza.Kayishema Thierry
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru
Rayon Sports yanganyije na Al-Hilal Benghazi mu mukino utarimo abafana
Sep 24, 2023
Soma inkuru