AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica umukunzi we

Yanditswe Jan, 05 2024 12:41 PM | 5,296 Views



Icyamamare mu mikino y'abafite ubumuga Oscar Pistorius yarekuwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 yari amaze muri gereza kubera kwica uwari umukunzi we Reeva Steenkamp.

Mu kwezi k'Ugushyingo 2023 nibwo uyu mukinnyi yahawe imbabazi zo gufungurwa atararangiza igihano cye kubera imyitwarire myiza yagize muri gereza nk'uko urwego rushinzwe igororero muri Afurika y'Epfo rubitangaza.

Kuri ubu uyu mukinnyi nibwo yarekuwe akaba ari mu rugo iwe.

Pistorius yishe umukunzi we amurashe ku munsi w'abakundana mu mwaka wa 20213 mu rugo aho bari batuye i Pretoria.

Yamurashe ubwo yari mu bwogero anyujije mu rugi akeka ko ari ibisambo byamuteye mu nzu. Ni mugihe ubushinjacyaha bwo bwamushinje ko iki gikorwa yari yaragiteguye kuko banasanze imyenda y'umukunzi we ipakiye neza bikekwa ko yiteguraga gutandukana nawwe.

Pistorius yarekuwe muri gereza gusa azakomeza gukurikiza amabwiriza atandukanye ajyanye n'imbazi yahawe ndetse anagenzurwa n'urwego rushinzwe abagororwa kugeza mu mwaka wa 2029.

Aya mabwiriza arimo amasaha n'igihe atemerewe kuva iwe mu rugo, kudakoresha agasembuye ndetse akaba anategetswe kwitabira ibiganiro byagenewe abantu bagira imyitwarire idasanzwe irimo uburakari bukabije ndetse n'ibindi byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse akanitabira n'ibikorwa ya gahunda rusange z'igihugu.

Azajya anahura kandi ku gihe cyagenwe gihoraho n'abashinzwe abagororwa, kumenyesha gahunda ze uru rwego ndetse n'izindi mpinduka yakwifuza zirimo nko guhindura aho atuye cyangwa gushaka akazi runaka.

Nta ubwo yemerewe kandi kuva mu ntara atuyemo atabiherewe uburenganzira. Aramutse arenze ku mabwiriza runaka mbere y'igihe cyateganyijwe, ashobora gusubizwa muri gereza akarangiza igihano cye.

Oscar Pistorius yari yarakatiwe gufungwa imyaka 13 n'amezi atanu, gusa arekuwe amaze hafi imyaka 9 y'igifungo. Ubwo yireguraga yasabye imbabazi abamuzi bose, by'umwihariko umuryango w'umukunzi we Reeva Steenkamp.

Oscar Pistorius yatwaye imidari 6 ya zahabu mu kwiruka mu mikino olimpike, anaca agahigo mu mwaka wa 2012 mu kwiruka metero nke mu mikino olimpike yabereye i London mu Bwongereza.


Kayishema Thierry



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage

Rayon Sports yanganyije na Al-Hilal Benghazi mu mukino utarimo abafana