Yanditswe Oct, 22 2023 21:31 PM | 1,289 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye abahanzi begukanye ibihembo bya Trace Awards 2023, ababwira ko mu Rwanda ari mu rugo kandi ko igihugu cyiteguye gushyigikira iyi gahunda ikarushaho kwaguka.
Umukuru w'Igihugu kandi yagaragaje ko inganda ndangamuco ari umuyoboro mwiza wo kugaragaza impano umuntu yifitemo ibyo ngo bikaba birushaho no kumwagurira amarembo hirya no jino ku isi.
Yashimiye abegukanye ibihembo abasaba kwiyumvamo ikaze no kwisanga mu Rwanda bakahafata nko mu rugo iwabo igihe cyose. Yavuze ibi afatiye urugero ku kuba yaramaze imyaka 30 yose y'ubuzima bwe atagira aho yita iwabo.
"Ndabizi ko abenshi bari hano bafite aho bita mu rugo kandi icyo ni ikintu cyiza, ariko mushobora gufata hano (Mu Rwanda) nko mu rugo igihe mutari mu rugo, abadafite mu rugo bashobora kuba ari bake. Ariko ndabizi bashobora kuba bahari kuko mbahaye nk'ubuhamya bwanjye bwite, namaze imyaka igera kuri 30 ntafite aho nita mu rugo, ibyo rero byanyigishije agaciro ku kugira mu rugo."
Yahereye kuri ibi aha ikaze buri wese ushaka ko mu Rwanda hamubera mu rugo nyirizina cyangwa mu rugo igihe atari i muhira.
Ibirori bya ‘Trace Awards & Festival by'umwaka wa 2023 byabereye i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukwakira 2023 muri BK Arena bikaba byaritabiriwe n' abantu batandukanye bo mu bihugu birimo ibya Afurika, Amerika y’Amajyepfo, Ibirwa bya Caraïbes, u Burayi n’ibindi bikora ku Nyanja y’Abahinde.
Jean Paul Niyonshuti
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru
Rayon Sports yanganyije na Al-Hilal Benghazi mu mukino utarimo abafana
Sep 24, 2023
Soma inkuru