AGEZWEHO

  • Abanyarwanda basaga miliyoni ebyiri bagiye gutora Umukuru w’Igihugu bwa mbere – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame asanga nta mbogamizi n’ibibazo Afurika ihura nabyo bitabonerwa umuti – Soma inkuru...

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama ya Banki y'Isi yiga ku iterambere rya Afurika

Yanditswe Apr, 29 2024 19:23 PM | 183,580 Views




Minisitiri w' Intebe, Dr Edouard Ngirente ari i Nairobi muri Kenya, aho ahagarariye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame mu nama ya Banki y'Isi yiga ku iterambere rya Afurika.

Iyi nama y' ihuriro ry' iterambere mpuzamahanga (IDA) yitabiriwe n'Abayobozi b' ibihugu bya Afurika ndetse n' abafatanyabikorwa mu iterambere ry' uyu mugabane kimwe n' Ubuyobozi bw' Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

Ni inama ibaye mu gihe Afurika ikomeje guhangana n' imbogamizi zitandukanye zitambamira gahunda z'iterambere.

Bamwe mu bayobozi b'ibihugu bamaze kuvuga muri iyi nama, basanga ubufatanyabikorwa Afurika ikeneye ari ubwubaka iterambere rirambye, risubiza ibibazo byugarije abatuye uyu mugabane.

Kuri Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, inkunga n' inguzanyo zikenewe ni izigabanya ikiguzi cyo gutunganya ibicuruzwa n'ibikorwa remezo nk' imihanda ya gari ya moshi, ingufu, kubaka ubushobozi bwo kuhira imyaka n' ibindi.

Perezida w'ibirwa bya Comores , Azali Assoumani we avuga ko hakigaragara ubusumbane bukabije ku Mugabane wa Afurika, kandi ngo ishoramari rikenewe ni irifasha kuzamura imibereho y' abaturage, harimo no guhangana n'imihindagurikire y' ikirere.

Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana agaragaza ko ikibazo gikomereye Afurika ari uburyo imikorere y' ubukungu bw'Isi idaha amahirwe ahagije uyu mugabane ngo ubashe gutera imbere. Yongeyeho ko Afurika ikeneye ubuyobozi bwiza, bufite icyerekezo n'ubushake bwa politiki mu gukemura ibibazo by' abatuye uyu mugabane.



Paschal Buhura




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2