AGEZWEHO

  • WASAC igiye kubaka bundi bushya ikimoteri cya Nduba – Soma inkuru...
  • Umujyi wa Kigali watangaje ko ugiye guhagurukira abateza urusaku – Soma inkuru...

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris

Yanditswe Apr, 22 2024 17:11 PM | 67,689 Views



Umuhanzi Nyarwanda Ben Kayiranga ukorera umuziki n'ibindi bikorwa mu Bufaransa yavuze ko gahunda ya Visit Rwanda imaze gutanga umusaruro ku Gihugu no ku Banyarwanda baba hirya no hino ku Isi.

Kuva 2018 binyuze muri gahunda ya “Visit Rwanda”, u Rwanda rwagiranye ubufatanye n’amakipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa na Bayern Munich yo mu Budage, aho yose yamamaza ubukerarugendo bwarwo.

Nk'umuntu ujya afata umwanya akajya kureba umupira muri Stade ya Parc des Princes ikiniraho Ikipe ya Paris Saint-Germain, Ben Kayiranga yavuze ko aterwa ishema rikomeye no kubona abantu ibihumbi 48 bayijyamo, bose babona Visit Rwanda.

Ubwo yari mu Kiganiro Amahumbezi cyo kuri uyu wa Mbere yagize ati "Ukabona amatara aratse, Visit Rwanda irasohotse. Haza ikintu gikubita mu mutima ukumva ugize ishema.”

Yakomeje ati “Iyo ubonye abana mu muhanda i Paris, bagiye nko mu isoko guhaha n’ababyeyi babo bambaye imipira yanditseho Visit Rwanda, njyewe ndanabafotora, ariko biteye ishema.”

Ben Kayiranga yavuze ko iyo urebye mu barenga miliyoni 62 batuye mu Bufaransa, abenshi bamaze kumenya u Rwanda biturutse kuri Visit Rwanda kandi bamwe batangiye kurusura.

Ati “Indege iza yuzuye, iyo utaguze itike mbere, nta mwanya ubonamo. Abantu batabona rero akamaro k’icyo gikorwa, bafite ikibazo. Tuzagira ba mukerarugendo benshi, igihugu kizasarura.”

Ben Kayiranga yavuze ko abari mu Rwanda bashobora kutaba babona neza umusaruro n’amaso yabo ariko abari i Paris bo babibona.

Ati “Umusaruro ntibawubona n’amaso yabo ariko ejo hazaza bazasarura. Ikindi natwe aba-Diaspora batuye muri kiriya gihugu, tubona amasezerano y’akazi byihuse, tubona ibisubizo kuri serivisi tuba tugiye gusaba. Mbese natwe tubigenderaho.”

Yakomeje agira ati "Abantu bashaka nk'inzu, iyo uje ukavuga ko uri Umunyarwanda, ntabwo bagufata nk'abandi. Umunyarwanda agirirwa icyizere. Umusaruro wabyo ndawubona, noneho harimo n’ishema kubona aho u Rwanda ruvuye n’aho rugeze no kubona abantu benshi baragenda barwambaye, ni ibintu byiza."

Gahunda ya Visit Rwanda ni imwe mu zikomeje gutuma ubukerarugendo bw’u Rwanda butera imbere ndetse intego y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ni uko mu 2024 ruzinjiza miliyoni 800 z’amadolari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2