Yanditswe Apr, 19 2024 10:41 AM | 82,019 Views
Umuraperi Ntakirutimana Danny wamamaye mu muziki by’umwihariko mu Njyana ya Hip hop ku mazina ya Danny Nanone yavuze ko mu gihe cya vuba azashyira hanze indirimbo nshya kandi yizeye ko zizaba ari nziza kurusha izo yaherukaga guha abakunzi be.
Uyu muhanzi umaze imyaka irenga 15 mu muziki, aherutse gukora igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere yise “Iminsi Myinshi’. Cyabaye mu Ukuboza 2023.
Kuva icyo gihe ariko, ntabwo arashyira hanze indirimbo nshya, ibintu abakunzi be bari bamaze igihe bamwishyuza.
Danny Nanone yari mu Kiganiro Magic Morning cyo kuri Magic FM kuri uyu wa Gatanu, aho yabajijwe ibibazo 16 ku buzima bwe ndetse n’urugendo rwe mu muziki.
Yavuze ko igitaramo yakoze mu Ukuboza 2023, ari kimwe mu bintu yishimiye mu rugendo rwe rw’umuziki.
Ati “Cyari igitaramo cyanjye cya mbere, kiri mu byo nishimira navuga ko nagezeho muri uru rugendo.”
Danny Nanone udaheruka gushyira hanze indirimbo kuva icyo gihe, yavuze ko amaze iminsi ari gutunganya indirimbo nyinshi kandi nziza kurusha izo yari amaze igihe aha abakunzi be.
Ati “Ndagira ngo mbizeze ko bagiye kubona imiziki myiza, indirimbo nziza, iyo nzirebye nanjye mbona ziriya za ‘iminsi myinshi, my type n’izindi bamaze iminsi babona ari utwana.”
Yakomeje ati “Indirimbo maze igihe nzitegura, zirahari kandi ndazibaha mu gihe cya vuba.”
Danny Nanone uri mu baraperi bazwiho kuririmba indirimbo z’urukundo, yavuze ko mu buzima bwe afatira urugero ku bikorwa bya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Ati “Hari ukuntu mba ndi mu biro byanjye, nareba ifoto ye nkavuga nti ngomba gukora cyane kugira ngo ntamutenguha."
Uyu muraperi wize umuziki mu Ishuri ry’u Rwanda ry’Umuziki, yanarangije kwiga ibijyanye n’Itangazamakuru n’Inozamubano muri ICK.
𝐀𝐊𝐀 𝐊𝐀𝐍𝐘𝐀: Umuraperi Danny Nanone yamaze kugera muri studio za Magic FM.
— MagicFM Rwanda (@MagicFM_Rw) April 19, 2024
Yavuze ko afatiraho urugero n'icyitegererezo kuri Perezida Kagame.
Ati "Hari ukuntu mba ndi mu biro byanjye , nareba ifoto ye nkavuga nti ngomba gukora cyane kugira ngo ntamutenguha." pic.twitter.com/kYgFjRgHpM
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru