AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe wa Guinée Conakry yasuye umushinga wa Gabiro Agribusiness Hub – Soma inkuru...
  • Amajyaruguru: Imiryango 11 y’abarokotse Jenoside yaremewe n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi – Soma inkuru...

U Rwanda rwateye utwatsi ibirego bya Amerika yarushinje kurasa mu nkambi i Goma

Yanditswe May, 05 2024 19:58 PM | 188,581 Views



U  Rwanda rwateye utwatsi ibyatangajwe n'Icyiciro cy'Ububanyi n'amahanga cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishinja ingabo zarwo kurasa ku baturage bari mu nkambi i Goma, rugaragaza ko ari ibinyoma byambaye ubusa kuko ibyatangajwe nta perereza byakorewe.

Itangazo ryasohowe na Guverinoma y'u Rwanda kuri iki Cyumweru, rivuga ko u Rwanda rutagomba kwikorezwa umutwaro w'iraswa ry'inkambi ndetse n'ugutsindwa kwa DRC mu bijyanye n'umutekano n'imiyoborere. 

Iraswa ry'iyi nkambi ryabaye nyuma yaho Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zishyize intwaro zikomeye hagati mu nkambi yuzuyemo impunzi. Ni ibintu byamaganywe n’imiryango mpuzamahanga irimo uw’Abaganga batagira Umupaka.

Byaje gukurikirwa no kurashisha izi mbunda ndetse byabonywe na benshi barimo abari muri iyi nkambi, ndetse ngo Ingabo za Congo FARDC zifatanyije n'iz'u Burundi ziri muri iki gihugu zakurikiyeho zirasa abari muri iyi nkambi bigaragambyaga kubera kudacungirwa umutekano n'ibindi bibazo. 

Ku wa Gatanu tariki 03 Gicurasi nibwo mu Nkambi ya Mugunga hatewe ibisasu bihitana abantu barenga batanu. Umutwe wa M23 washinje Leta ya Congo kuba inyuma y'iki gitero.

Guverinoma y'u Rwanda ivuga ko hagomba gukorwa iperereza ryimbitse kugirango hamenyekane muby'ukuri ibyabaye muri iriya nkambi.

U Rwanda ruvuga ko uruhande rwafashwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika rutuma hashidikanywa ku musanzu wayo mu gukemura iki kibazo.

Ni ibintu u Rwanda ruvuga kandi ko bituma hataboneka umuti urambye w'amahoro mu Burasirazuba bwa Congo. 

U Rwanda ruvuga ko ibi bitera ingabo mu bitungu uruhande rubi rurimo Ingabo za Congo FARDC zifatanyije n'Umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, umutwe wa Wazalendo, Abacanshuro baturutse i Burayi, Ingabo za SADC ndetse n'iz'u Burundi zidashyigikiye inzira y'amahoro yo gushaka umuti w'ikibazo cya Congo.

Guverinoma y'u Rwanda itangaza ko kandi itazahwema gufata ingamba zo kurinda ubusugire bw'igihugu n'umutekano muri rusange kuko Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi n'abandi bategetsi ba Congo batahwemye kuvuga ko bafite umugambi wo gushoza intambara ku Rwanda ndetse no gukuraho guverinoma ya rwo.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisitiri w'Intebe wa Guinée Conakry yasuye umushinga wa Gabiro Agr

Amajyaruguru: Imiryango 11 y’abarokotse Jenoside yaremewe n’abanyamu

Burera: Abaturage 6 bakomerekejwe n’imbogo zasohotse muri Pariki y’I

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Guin&

Abatuye Afurika bagomba kubakira iterambere ryawo ku bisubizo by'ibibazo bi

Imitwe ya Politiki ya FPR-Inkotanyi na PL yatanze abakandida yifuza ko bazaba Ab

U Rwanda U20 rwegukanye Irushanwa ry’Akarere ka 5 muri Handball

Perezida Kagame yatanze kandidatire ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu