Yanditswe Apr, 24 2024 17:44 PM | 183,351 Views
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ruvuga ko kutamenya neza amateka y’u Rwanda ari imbogamizi ikomeye ibakoma mu nkokora mu rugamba rwo guhangana n’abakwirakwiza ingengabitekerezo n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kuri ubu yiganje cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi imyaka ibaye 30 Abanyarwanda bari mu rugendo rwo kubaka Ubumwe. Nubwo bimeze gutyo ariko hari urubyiruko rwiganjemo urwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi ruvuga ko hari byinshi rudasobanukiwe ku mateka y’u Rwanda.
Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko ingengabitecyerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi igaragara no mu rubyiruko rurimo n’urwavutse nyuma ya Jenoside, ibi akaba ari imbogamizi ikomeye ku hazaza h’igihugu.
Mu rwo rwo gufasha urubyiruko kumenya neza amateka y’u Rwanda cyane cyane amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingaruka zayo, Umuryango Rwanda We want ufatanyije n’Umuryango Mpuzamahanga uharanira amahoro International Alert bateguye ibiganiro by’iminsi ibiri bise “Rwanda Reflect” , aho urubyiruko ruturuka mu turere tw'Umujyi wa Kigali ruganirizwa ku ruhare itangamakuru, imiyoborere mibi ndetse n’uburezi byagize mu mitegurire ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urubyiruko rwitabiriye ibiganiro ruvuga ko rwahamenyeye byinshi ku mateka y’u Rwanda bigiye kubafasha kurushaho kunga ubumwe mu kubaka igihugu no kukirwanira ishyaka mu kugiteza imbere.
Ibarura rusange rya 2022 ryagaragaje ko urubyiruko ruri munsi y’imyaka 30 ari 65.3%, ibi bigaragaza ko umubare wabo ari munini bivuze ko bataganirijwe ku mateka y’ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi byagira ingaruka kuri ejo hazaza h’Igihugu.
Juventine Muragijemariya
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru