AGEZWEHO

  • WASAC igiye kubaka bundi bushya ikimoteri cya Nduba – Soma inkuru...
  • Umujyi wa Kigali watangaje ko ugiye guhagurukira abateza urusaku – Soma inkuru...

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Yanditswe Apr, 23 2024 20:23 PM | 156,320 Views



Guverinoma y'u Rwanda ivuga ko icyemezo cyo kohereza impunzi n'abimukira baturuka mu Bwongereza, cyije gisanga n'ubundi rwaramaze kwitegura kwakira abo bimukira nk'imwe mu nzira y'ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano rusanzwe rufitanye na Guverinoma y'u Bwongereza.

Tariki 14 Mata 2022 u Rwanda n’u Bwongereza nibwo byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye no kwakira abimukira hamwe n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu, amasezerano yateganyaga ko u Rwanda ruzakira abimukira babaga mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko, ariko nyuma y'umwaka aya masezerano aza kuvugururwa bitewe na zimwe mu ngingo zagiye ziyatambamira zirimo nk'ibyemezo by'inkiko.

Nyuma y'imyaka ibiri, mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri abagize Inteko Ishinga Amategeko y'u Bwongereza nibwo bashyize akadomo ku cyemezo cyo kohereza abimukira baba muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Umuvugizi wungirije wa guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda ahamya ko iyi ari intambwe nziza itewe iganisha ku ishyirwamubikorwa ry'amasezerano.

Andrew Sharpe umudepite mu nteko nshingamategeko y'Ubwongereza, asobanura ko uyu mushinga w'itegeko wongeye gushimangira ko u Rwanda ari igihugu gifite umutekano uhagije wo kuba rwakwakira aba bimukira baturutse muri icyo gihugu.

Ibi kandi binashimangirwa na Adam Bretford, rwiyemezamirimo w'Umwongereza utuye mu Rwanda, kuri we agaragaza ko umutekano w'u Rwanda ari ingingo ntashidikanywaho, cyane ko mu gihe cy'imyaka 2 ahamaze afite ubuhamya bushimangira ubwo butajegajega bw'umutekano w'u Rwanda ku baturage barwo ndetse n'abanyamahanga.

Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza Rish Sunak, yasobanuye ko kugeza ubu imyiteguro yo kohereza impunzi n'abimukira binjira muri icyo gihugu bakoresheje inzira y'amazi igeze kure, cyane ko biteganyijwe ko bazoherezwa mu Rwanda hagati y'ibyumweru 10 na 12 biri imbere.

Taliki 19 Werurwe 2023 nibwo hatangijwe umushinga wa Miliyari 60 z’amanyarwanda wo kubaka inzu zigera ku 1500 ziri ku buso bwa hegitari 12 zigenewe gutuzwamo abimukira baturutse mu Bwongereza, hamwe n’abanyarwanda b’ingeri zitandukanye.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda avuga ko hari byinshi kugeza ubu bimaze gukorwa biganisha ku kwita ku mpunzi n’abimukira bategerejwe mu mezi macye ari imbere.

Kuva mu mwaka wa 2018 u Rwanda rwiyemeje kuba igihugu gifungurira amarembo impunzi n'abimukira bo hirya no hino ku Isi, aho ku ikubitiro mu mwaka wa 2019 u Rwanda rwahise rusinya amasezerano y'ubufatanye n'ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR agamije kwita cyane cyane ku mpunzi n'abimukira baturuka muri Libya.

Kugeza ubu kandi ndetse u Rwanda rucumbikiye impunzi zirenga ibihumbi 135 zituruka mu bihugu bihana imbibi ndetse n'ibindi byo hirya no hino ku Isi, ibigaragazwa nk'igisubizo cy'ikibazo cy'impunzi ndetse n'abimukira bakunda kuburira ubuzima bwabo mu mazi magari.

Adams Kwizera



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2