Yanditswe Apr, 24 2024 16:41 PM | 119,638 Views
Abari n’abategarugori bo mu Karere ka Musanze, barashishikarizwa kwitabira kwisuzumisha ku buntu kanseri y’ibere n’iy’inkondo y’umura, kuko iyi serivise y’ubuvuzi yabegerejwe ku bigo nderabuzima byose n’ibitaro bikuru bya Ruhengeri.
Abarimo gusuzumwa kanseri y’ibere ni abafite kuva ku myaka y’amavuko 30 kugera kuri 49.
Ni mu gihe n’abagore bafite kuva ku myaka 50 kugera kuri 65 barimo gusuzumwa kanseri y’inkondo y’umura, abangavu kuva ku myaka 12-16 bo bagakingirwa kanseri y’inkondo y’umura.
Nyuma yo gusuzuma izo ndwara ku bigo nderabuzima by’Akarere ka Musanze no ku bitaro bikuru bya Ruhengeri, abaganga bavuga ko ibizamini byoherezwa ku rwego rw’ubuvuzi rwisumbuyeho kugirango binyuzwe muri laburatwari zabugenewe.
Gusa ubwitabire bw’abisuzumisha izo ndwara ngo buracyari hasi.
Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Ruhengeri, Dr Muhire Philbert avuga ko nubwo bategereje ibisubizo bizava muri laburatwari, ngo abarwayi bakira ba kanseri y’inkondo y’umura n’iy’ibere bakomeje kwiyongera.
Iki gikorwa cyo gusuzuma kanseri y’ibere n’iy’inkondo y’umura mu Karere ka Musanze cyatangiye kuva tariki 15 Mata 2024 kizasozwa kuya 26 z’uku kwezi.
Kuva hatangira ubu bukangurambaga, hamaze kubarurwa ku rwego rw’Umudugudu abagore barenga 1,500 basuzumwe kanseri y’inkondo y’umura babifashijwemo n’abajyanama b’ubuzima, hakiyongeraho n’abarenga 200 basuzumiwe ku bigonderabuzima n’ibitaro bya Ruhengeri.
Abangavu basaga ibihumbi 4 nibo bamaze gukingirwa kanseri y’inkondo y’umura.
Robert Byiringiro
Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Ntara ya Nampula
May 05, 2024
Soma inkuru
Umujyi wa Kigali waburiye abaturage kwitwararika muri ibi bihe by'imvura nyinshi
May 04, 2024
Soma inkuru
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yavuze ko hatazwi irengero rya toni 31000 by'Ifumbire
May 04, 2024
Soma inkuru
WASAC igiye kubaka bundi bushya ikimoteri cya Nduba
May 03, 2024
Soma inkuru
Umujyi wa Kigali watangaje ko ugiye guhagurukira abateza urusaku
May 03, 2024
Soma inkuru
NEC yasobanuye aho imyiteguro y'amatora igeze
May 03, 2024
Soma inkuru
Inzu zisaga 250 zigiye kubakirwa abibasiwe n’ibiza i Karongi na Rutsiro
May 03, 2024
Soma inkuru
Kwirengagiza ubumenyi gakondo mu bidindiza ibihugu biri mu nzira y'iterambere
May 03, 2024
Soma inkuru