AGEZWEHO

  • Gicumbi: Imiryango yasenyewe n’ibiza mu 2023 yatujwe mu Mudugudu wa Kaniga – Soma inkuru...
  • Kamonyi: Hibutswe abana n’abagore bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

Huye: Ubuhamya bwa Ingabire bw'uburyo ubuhinzi bw'Ibinyomoro bwamuteje imbere

Yanditswe May, 07 2024 19:37 PM | 187,647 Views



Ingabire Rose uhinga inyanya n'ibinyomoro mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, aravuga ko mu biti 220 by'ibinyomoro afite, ateganya kuzavanamo amafaranga asanga miliyoni enye.

Mu mirima ye y'ibinyomoro ahazwi nka Kabutare mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, ari kumwe n'abakozi be, Ingabire Rose ari mu mirimo yo kubagara no kongera isaso ku biti by'ibinyomoro bye bimaze amezi 4 arenga bitewe. 

Muri ibi biti 220 by'ibinyomoro afite, ngo ateganya kuzavanamo miliyoni zisaga 4 z'amafranga y'u Rwanda. 

Inyungu yiteze ngo iruta kure iyo yabonaga mu nyanya yahingaga mbere.

Ingabire Rose, ashishikariza abahinzi kwitabira ubuhinzi bw'ibinyomoro kuko ngo budasaba byinshi. 

Agaragaza ko iyo umuntu atangiye gusarura amara umwaka urenga usarura nta kindi gishoro bimusabye.

Abakozi Ingabire Rose akoresha, bagaragaza ko uretse amafaranga abahemba ngo bagenda bamwigiraho byinshi mu bijyanye n'ubuhinzi akora.

Ubusanzwe ibinyomoro byera nyuma y'umwaka, igiti kimwe iyo cyafumbiwe neza, umuhinzi akuraho ibiro biri hagati ya 30 na 40. 

Ni mu gihe ku isoko kilo cy'ibinyomoro kiba gihagaze hagati y'amafaranga 1500 na 2000.

Consolate kamagajo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yakiriye abayobozi n’abanyeshuri b’ishuri rya Royal

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye impamvu umukozi wa Human Rights Watch yan

Gicumbi: Imiryango yasenyewe n’ibiza mu 2023 yatujwe mu Mudugudu wa Kaniga

Minisitiri w'Intebe wa Guinée Conakry yasuye umushinga wa Gabiro Agr

Amajyaruguru: Imiryango 11 y’abarokotse Jenoside yaremewe n’abanyamu

Burera: Abaturage 6 bakomerekejwe n’imbogo zasohotse muri Pariki y’I

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Guin&

Abatuye Afurika bagomba kubakira iterambere ryawo ku bisubizo by'ibibazo bi