AGEZWEHO

  • USA: Kaminuza ya Leta ya California yibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...
  • Gicumbi: Imiryango yasenyewe n’ibiza mu 2023 yatujwe mu Mudugudu wa Kaniga – Soma inkuru...

Jimmy Gatete yahishuye abahanzi yiyumvamo n’umuziki umunyura

Yanditswe May, 08 2024 19:04 PM | 266,312 Views



Rutahizamu w’ibihe byose, Jimmy Gatete, yahishuye ko akurikiranira bya hafi umuziki w’u Rwanda ariko yiyumvamo cyane abahanzi bo hambere bayobowe na Cécile Kayirebwa.

Yabitangarije mu Kiganiro Urubuga rw’Imikino rwa Radio Rwanda kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 8 Gicurasi 2024.

Jimmy Gatete yavuze ko akurikira umuziki w’Abanyarwanda ariko ku kigero kitari hejuru cyane ariko yiyumvamo uwa gakondo.

Yagize ati “[Abahanzi] Ndabakurikirana ariko wenda navuga 50%. Ba bahanzi ba kera ni bo bakindimo kugeza n’ubu. Ab’ubu ndabakurikirana ndabazi. Ba Cécile Kayirebwa nkunda imiziki ye.’’

Jimmy Gatete yavuze ko kuvuga amazina y’abo yiyumvamo cyane bishobora kumuteranya na bo kuko ari inshuti ze.

Yakomeje ati “Ndi kwanga kuvuga amazina kuko mfitemo n’inshuti, nintabavuga biragaragara nabi. Reka ndekere aho, sinshaka kuvuga amazina.’’

Jimmy Gatete yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Mukura VS, Rayon Sports na APR FC. Yanakiniye Maritzburg United yo muri Afurika y’Epfo na St George yo muri Ethiopia, aho yasoreje gukina ruhago mu 2010.

Uyu rutahizamu yanakinnye ku Mugabane w’u Burayi. Azwi cyane nk’“Imana y’Ibitego” na “Rutahizamu w’Abanyarwanda”. Mu Ikipe y’Igihugu “Amavubi”, yakinnye imikino 52, atsinda ibitego 25 birimo n’icyahesheje u Rwanda kwitabira Igikombe cya Afurika [CAN], kimwe rukumbi rwitabiriye i Tunis muri Tunisia mu 2004.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Gen Mubarakh Muganga yagiriye uruzinduko muri Jordanie (Amafoto)