Yanditswe Jun, 29 2016 10:51 AM | 1,019 Views
Ubuyobozi
bw'umujyi wa Kigali buratangaza ko burimo kwegeranya imibare y'abakora
ubucuruzi bwo mu mihanda ngo bamenyekane bityo bazabone uko bafashwa kubuvamo.
Abakora ubwo bucuruzi bo ariko bagaragaza ubushobozi buke mu kubona igishoro
nk'imwe mu nzitizi zituma ubwo bucuruzi batabucikaho.
Benshi mu bakora ubucuruzi bwo ku
mihanda basanga ari amaburakindi, bakemeza ko igishoro ari inzitizi
ibakomereye. Ibi kandi babikora mu gihe hashyizweho amasoko yo gucururizamo
hirya no hino mu mujyi wa Kigali,
Uretse ubucuruzi bwo ku mihanda butemewe, ndetse umujyi wa Kigali utaramenyera imibare y'ababukora, hari n'ibindi bibazo nk'ubuzererezi, guta amashuri n'uburaya na byo bikomeje gusesengurwa n'inzego zitandukanye kugira ngo harebwe uko abafatanyabikorwa b'uwo mujyi babishyira mu bibazo bikwiye gukemurwa mu buryo bwihutirwa.
Reba inkuru mu mashusho hano:
Inkuru ya John BICAMUMPAKA
Gen Mubarakh Muganga yagiriye uruzinduko muri Jordanie (Amafoto)
Apr 22, 2024
Soma inkuru