Yanditswe May, 10 2024 16:17 PM | 237,716 Views
Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rulindo, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko bibabaje kuba hakiri ababyeyi babwira abana babo ko ubutumwa butangirwa mu bikorwa byo kwibuka, aba ari siyasa gusa, ibi bikaba bikomeza gutiza umurindi ihemberwa ry'ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mutamba Yvette na Kwizera Clement bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko bagenda basobanukirwa amateka yayo ariko ngo hari ibyo bakomeza kwibazaho.
Abenshi mu rubyiruko rufite munsi y'imyaka 30 cyangwa bayirengejeho gato bavuga ko hari ibyo bungukira mu butumwa butangirwa ahabera ibikorwa byo kwibuka.
Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene avuga ko bibabaje kuba hakiri bamwe mu babyeyi biherera bakabwira abana ko ubutumwa butangirwa muri ibi bikorwa ari ibyo yise "siyaa" gusa.
Ni ubutumwa yatangiye i Rulindo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Mvuzo mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri uru rwibutso rwari rusanzwe rushyinguyemo imibiri 6706 y'Abatutsi bazize Jenoside hashyinguwemo indi 40 harimo 14 yakuwe mu rwibutso rwa Ntarabana, 21 ikurwa aho yari ishyinguwe mu ngo naho indi 6 ikaba yarabonetse mu Mirenge ya Cyinzuzi na Ntarabana.
Theogene Twibanire
Gen Mubarakh Muganga yagiriye uruzinduko muri Jordanie (Amafoto)
Apr 22, 2024
Soma inkuru