AGEZWEHO

  • RIB yafunze abantu 10 barimo Umucamanza ku Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo – Soma inkuru...
  • Gicumbi: Abaturiye Imirenge yegereye umupaka bashimiye Leta y’u Rwanda ikomeje kubegereza ibikorwaremezo – Soma inkuru...

Rubavu: Abarokokeye Jenoside ahitwaga Commune Rouge bavuze ku mahano yahabereye

Yanditswe Apr, 30 2024 21:03 PM | 114,006 Views



Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mujyi wa Gisenyi, bavuga ko nubwo amateka mabi ya Jenoside banyuzemo yakoranywe ubugome Abatutsi benshi bakarimburwa bishwe urwagashinyaguro, ariko biyubatse ntibaheranwa n’agahinda.

Kwibuka Abatutsi bishwe mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, igikorwa cyatangijwe n’urugendo rwo kwibuka rwavuye mu Mujyi wa Rubavu rwagati rwerekeza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa "Commune Rouge", hunamirwa imibiri y’inzirakarengane zirenga ibihumbi bitanu ziruhukiye muri uru rwibutso.

Mu buhamya bw’abarokokeye Jenoside mu Murenge wa Gisenyi, bavuze ko tariki ya 30 Mata yabaye umunsi mubi, ahari hasanzwe irimbi rusange hicirwa Abatutsi benshi, nyamara bari bijejwe ko bajyanywe ku biro bya Komini.

Amaraso y’Abatutsi yamenekeye aha, niho havuye inyito ya Commune Rouge yahawe uru rwibutso.  

Gayawira Thomas amaze kubona urwagashinyaguro bari kwica, mbere yo kwicwa yavuze ko yari azi ko bamuzanye kuri Komini naho ubundi ngo ni "Commune Rouge".

Ashingiye kuri amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo Visi Perezida wa Sena, Nyirasafari Esperence yasabye Abanyarwanda kunga ubumwe, bakamagana imvugo zihembera urwango ubu ziri no mu Burasirazuba bwa Congo.

Yakomeje agaragaza kandi ko kugira ngo ayo mateka mabi ya Jenoside atazibagirana, hazongerwa ibimenyetso bya Jenoside n’amateka yayo mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa "Commune Rouge".





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Gen Mubarakh Muganga yagiriye uruzinduko muri Jordanie (Amafoto)