AGEZWEHO

  • WASAC igiye kubaka bundi bushya ikimoteri cya Nduba – Soma inkuru...
  • Umujyi wa Kigali watangaje ko ugiye guhagurukira abateza urusaku – Soma inkuru...

Abayobozi ba EAC bavuze ko isoko ryawo rikoze uko bikwiye hari byinshi abaturage bageraho

Yanditswe Jul, 21 2022 19:07 PM | 90,511 Views



Abayobozi b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bagaragaje ko isoko rusange ry'uyu muryango rikoze uko bikwiye, hari byinshi abaturage bageraho bitabahenze kandi bidasabye kubikura mu mahanga. 

Ibiganiro kuri iri soko rusange byabereye i Arusha muri Tanzania aho u Rwanda rwahagarariwe na minisitiri w’intebe, Dr Edouard Ngirente.

Ibihugu byose bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba uko ari 7 byari bihagarariwe ku rwego rwo hejuru.

Abaperezida 5 barimo uwa Tanzania, Uganda, u Burundi na Kenya bari bahibereye, uw’u Rwanda ahagarariwe na Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente, kimwe n’uwa RDC wari uhagarariwe na minisitiri w’intebe, Jean-Michel Sama Lukonde Kyenge.

Perezida wa Sudan y’Epfo we yari ahagarariwe na minisitiri mu biro bye.

Kuri aba, hiyongeraho perezida wa Somalia witabiriye nk'umushyitsi.

Mu kiganiro aba bayobozi bahuriyemo, buri wese yahawe ijambo n’ingingo rigomba kwerekezaho.

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta unayoboye umuryango wa EAC yagaragaje ko isoko rusange rizakora neza ibihugu nibigira ibikorwaremezo bituma bibasha guhahirana. 

Yavuze ko iyo ibi bibuze bituma abatuye uyu muryango baba isoko ry’abo mu bindi bice by’isi bakabatwara ibikoresho by’ibanze by’inganda bagakuramo ibicuruzwa bazabagurisha bihenze.

Naho Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan we yavuze ku kwihaza mu biribwa muri uyu muryango ubikesha isoko rusange no kwishyira hamwe. Yagaragaje ko ibihugu biwugize bifite ubutaka bwiza buhingwa, ariko bwonyine bukaba budahagije kuko hakenewe no kubukoresha neza.

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni we asanga politiki zimwe na zimwe zishobora kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’isoko rusange nk’ahakiri inzitizi zidashingiye ku mahooro, non tariff barriers, zigatuma ubuhahirane butagenda neza.

Yemeza ko covid19 ndetse n’intambara yo muri Ukraine hari abo byakanguye ku buryo ubu imodoka zikoresha ibikomoka kuri peteroli zirimo gusimbuzwa iz’amashanyarazi n’imirasire y’izuba.

Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente we yasabwe kuvuga ku ikoreshwa ry’ikirere mu buryo bugabanya ikiguzi cy’urujya n’uruza muri uyu muryango.

Mu bandi bahawe ijambo harimo minisitiri w’intebe wa RDC, Jean-Michel Sama Lukonde Kyenge wagaragaje ko urujya n’uruza hagati y’igihugu cye n’u Rwanda rukorwa mu bwisanzure nta viza zisabwe abaturage b’impande zombi. Ibi yavuze ko bifasha mu kuzamura ubuhahirane.

Minsitiri muri perezidansi ya Sudan y’Epfo yagarutse ku byiza bamaze kuvana mu kwinjira mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba birimo kuba abanyeshuri b’igihugu cye bajya kwiga aho bashaka muri uyu muryango bitabagoye. 

Yatangaje ko bateganya gutangira kwigisha igiswayire n’igifaransa mu mashuri kugira ngo babyaze umusaruro amahirwe ari muri uyu muryango. Perezida wa Somalia we uri muri iyi nama nk’umushyitsi, yasabye ku mugaragaro ko mu izina ry’abaturage be basabye kwinjira muri uyu muryango, kuko n’ubundi ari ho babarizwa. 

Yavuze ko perezida Uhuru uyobora uyu muryango aramutse abyemeye, abaturage ba Somalia bazahora babimwibukiraho.

Perezida Hassan Sheikh Mohamud yagaragaje ko igihugu cye gifite ubukungu bwinshi, burimo umutungo kamere n’umubare w’abaturage bagira uruhare mu iterambere ry’uyu muryango.

Uretse abakuru b’ibihugu bahuye uyu mwiherero wabanjemo abikorera, abashakashatsi n’abarimu ba kaminuza ndetse n’abaminisitiri bashinzwe uyu muryango. 

Bagaragaje ibyo baganiriyeho n’ibyanozwa nko kurushaho kuzamura ubucuruzi hagati y’ibihugu, kwihaza mu biribwa, guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku isoko, n’ingaruka za covid-19, iterambere ry’inganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, koroshya urujya n’uruza rw’abantu, ibicuruzwa, ishoramari, serivisi n’ibindi.

Kuri uyu wa 5, bwo hari inama isanzwe ya 22 y’abakuru b’ibihugu baganira ku gushimangira ukwishyira hamwe no kwagura ubutwererane mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.


Gratien Hakorimana



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

WASAC igiye kubaka bundi bushya ikimoteri cya Nduba

Umujyi wa Kigali watangaje ko ugiye guhagurukira abateza urusaku

NEC yasobanuye aho imyiteguro y'amatora igeze

Inzu zisaga 250 zigiye kubakirwa abibasiwe n’ibiza i Karongi na Rutsiro

Kwirengagiza ubumenyi gakondo mu bidindiza ibihugu biri mu nzira y'iterambe

Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yasobanuye ko Isi yakoresha ikoranabuhanga

Umunyafurika uturutse mu Bwongereza yahisemo koherezwa mu Rwanda