AGEZWEHO

  • WASAC igiye kubaka bundi bushya ikimoteri cya Nduba – Soma inkuru...
  • Umujyi wa Kigali watangaje ko ugiye guhagurukira abateza urusaku – Soma inkuru...

N’ubwo ari amateka ashaririye kandi ababaje ni ayacu- Donatille Mukabalisa

Yanditswe Apr, 21 2024 15:41 PM | 138,933 Views



Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari ukuzirikana amateka mabi kandi ashaririye igihugu cyanyuzemo, kugira ngo habeho guharanira ko atazagaruka ukundi.

Ni ubutumwa yatangiye i Murambi mu Karere ka Nyamagabe mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabereye ahari Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, ruherutse gushyirwa mu Murange w’Isi wa UNESCO.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi rushyinguyemo inzirakarengane zisaga ibihumbi 50, zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu Dr Jean Damascène Bizimana yasobanuye ko kuba Urwibutso rwa Murambi rwarinjijwe mu Murage w’Isi wa UNESCO, byerekana akamaro Isi yashyize mu kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yasobanuye amateka ya Murambi iri mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro yaranzwemo Jenoside ya mbere mu Ukuboza 1963, yavuzwe ityo n’abanyamahanga bakoraga mu Rwanda, abamisiyoneri bari mu Cyanika, Kaduha no ku Kigeme.

Ati “Ubwo bwicanyi kandi bwemejwe ko ari Jenoside n'ibinyamakuru birenga 20 byo mu Bufaransa, Ubwongereza, Ububiligi, Vaticani, ba Ambasaderi b’u Bubiligi n’u Bufaransa bari mu Rwanda, Umuryango Mpuzamahanga utabara Imbabare (CICR) n'abandi.”

Yakomeje agira ati “Abo bose bavuze ko ubwicanyi bwo ku Gikongoro buri ku ntera ya Jenoside yahitanye abagabo, abagore n’abana b’Abatutsi bishwe batemwe, gutwikirwa mu mazu, gutabwa mu nzuzi za Rukarara na Mwogo n’ubundi bugome. Ubwo bugome ni bwo bwagaruwe muri 1994.”

Minisitiri Dr Bizimana yagaragaje ko uburyo ipfobya n’ihakana rya Jenoside rifite inkomoko mu yahoze ari Gikongoro.

Ati “Guverinoma n’Inteko Ishinga Amategeko yari iyobowe na Makuza Anastase uvuka ku Gikongoro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Lazaro Mpakaniye, ku mabwiriza ya Perezida Kayibanda batangiye gahunda ndende yo kuyobora ibikorwa by’ipfobya n’ihakana ry’iyi Jenoside yo hambere.”

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille yavuze ko kwibuka abazize Jenoside ari n’umwanya mwiza wo kuzirikana amateka mabi igihugu cyanyuzemo bitewe n’ubuyobozi bubi.

Ati “N’ubwo ari amateka mabi ashaririye kandi ababaje ariko ni ayacu, ni ay’igihugu cyacu. Akwiye kumenyakana cyane cyane ku bato bagize amahirwe yo kutayavukiramo.”

Yakomeje agira ati “Ni ukugira ngo na bo bayumve bazayigishe abazabakomokaho atari uguhembera urwango kugira ngo basobanukirwe aho politiki mbi yagejeje Igihugu cyacu bityo bagire amahitamo meza yo gukomeza kuba abanyapolitiki no gushyigikira politiki nziza.”

Mukabalisa yavuze ko abato nibakurana izo ndangagaciro bazabasha gukomeza kwiyubakira igihugu cyabo kuko utazi iyo ava atamenya iyo ajya.

Abaturage b’i Nyamagabe by’umwihariko abaturiye ahari Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, basabwe kurubungabunga, kurusura no kwigisha abato amateka baharanira ko icyasenye ubumwe bw’Abanyarwanda kigatera Jenoside gicika burundu.

Mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, kuri iki Cyumweru kandi hashyinguwemo imibiri 158 yimuwe ikuwe mu Rwibutso rwa Kamegeri rwahujwe n'urwa Murambi, n'imibiri ine yabonetse mu minsi ishize.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

WASAC igiye kubaka bundi bushya ikimoteri cya Nduba

Umujyi wa Kigali watangaje ko ugiye guhagurukira abateza urusaku

NEC yasobanuye aho imyiteguro y'amatora igeze

Inzu zisaga 250 zigiye kubakirwa abibasiwe n’ibiza i Karongi na Rutsiro

Kwirengagiza ubumenyi gakondo mu bidindiza ibihugu biri mu nzira y'iterambe

Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yasobanuye ko Isi yakoresha ikoranabuhanga

Umunyafurika uturutse mu Bwongereza yahisemo koherezwa mu Rwanda