AGEZWEHO

  • COMESA yatangije umushinga wo guteza imbere abari mu ruhererekane rw'ibikomoka ku buhinzi – Soma inkuru...
  • Nyagatare: Aborozi barishimira ko mu myaka 30 umukamo w’inka zabo wongerewe agaciro – Soma inkuru...

Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Sénégal

Yanditswe May, 13 2024 14:10 PM | 127,207 Views



Perezida Paul Kagame yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga muri Sénégal mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Gicurasi 2024.

Yavuye muri Sénégal aherekejwe na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Ousmane Sonko.

Perezida Kagame yageze i Dakar muri Sénégal ku wa Gatandatu aho yakiriwe na mugenzi we Bassirou Diomaye Diakhar Faye na bamwe mu bagize Guverinoma.

Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byihariye byibanze ku butwererane buhuriweho, kwagura umubano usanzweho ndetse n’inzego bifatanyamo zirimo ubukerarugendo, ubucuruzi n’imiyoborere.

Perezida Diomaye yanakiriye Perezida Kagame ku meza mu gukomeza kunoza umubano uhuriweho.

Banakurikiye umukino wa nyuma usoza iya Sahara Conference yo gushaka itike ya BAL 2024 izabera mu Mujyi wa Kigali. Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku wa 12 Gicurasi 2024 warangiye AS Douanes yo muri Sénégal itsinze APR BBC yari ihagarariye u Rwanda amanota 79 kuri 54.

Kuri uyu wa Mbere ni bwo Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Sénégal. Yahise yerekeza muri Guinée Conakry, mu ruzinduko rugamije gushimangira umubano hagati y’igihugu cye n’u Rwanda. 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Miliyari 2,8 Frw zashowe mu kwagura uruganda rw’imyenda i Burera

Abazunguzayi bahawe isoko ryo gucururizamo batikandagira (Amafoto)

RDB yeretse abashoramari aho bakwiye gushora imari mu Rwanda

Amafaranga Leta izakoresha mu ngengo y'imari ya 2024/2025 aziyongeraho asag

Abadepite basabye ibisobanuro Ikigega BDF ku gutinda guha amafaranga ibigo by�

Huye: Ubuhamya bwa Ingabire bw'uburyo ubuhinzi bw'Ibinyomoro bwamuteje

U Rwanda na Uganda byiyemeje gukuraho ahakigaragara inzitizi zose zibangamiye ub

PAC yagaragaje ko mu kigega cy'Igihugu cy'ibiribwa cy'ingoboka ha