AGEZWEHO

  • Jimmy Gatete ari kwandika igitabo kivuga ku buzima bwe ‘butazwi’ – Soma inkuru...
  • Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha – Soma inkuru...

MINISANTE yatangaje ibiciro byo kwipimisha icyorezo cya COVID-19 ku bajya mu mahanga

Yanditswe Jul, 21 2020 08:19 AM | 55,619 Views



Mu gihe biteganyijwe ko tariki ya 1 z'ukwezi gutaha kwa munani ibikorwa byo gutwara abantu mu ndege bizasubukurwa, Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ibiciro byo kwipimisha icyorezo cya COVID19 ku Banyarwanda n'abanyamahanga.

Ibi biciro bikaba bitangajwe mu gihe habura iminsi 10 gusa ngo ingendo z'indege mu buryo bwa rusange zisubukurwe. Mu kiganiro inzego zinyuranye zagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w'Ubuzima Dr. Daniel Ngamije, yagaragaje ko umugenzi ushaka kwerekeza mu mahanga aturutse mu Rwanda azajya abanza gupimwa icyorezo cya COVID19 kandi akishyura iyo serivisi.

Abanyarwanda bazajya bishyura ibihumbi 50 by'amanyarwanda na ho abanyamahanga bazajya bishyura amadorali ya Amerika 100.

Igiciro cya serivisi yo gupima agakoko gashya ka koronavirusi gitangajwe mu gihe kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda iyo serivisi yari ubuntu.

Muri iki kiganiro kandi Minisitiri w'Ubuzima yagaragaje ko mu mezi 4 ashize, u Rwanda rumaze gukoresha hafi miliyari 60 z'amafaranga y'u Rwanda mu rwego rwo guhangana n'icyorezo cya COVID19, amafaranga yashowe mu bikorwa by'urwego rw'ubuzima.


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2