Yanditswe Mar, 23 2024 21:42 PM | 96,899 Views
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye igitaramo cy’Itorero Inyamibwa AERG, cyashushanyirijwemo urugendo rw’imyaka 30 bamwe mu Banyarwanda bamaze barahejejwe ishyanga ndetse n’imyaka 30 ishize u Rwanda rubohowe.
Iki gitaramo cyiswe Inkuru ya 30 cyabereye muri BK Arena, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki 23 Werurwe 2024, aho kitabiriwe n’imbaga y’abiganjemo urubyiruko.
Perezida Kagame yashimiwe muri iki gitaramo nk’uwayoboye urugamba rwo kubohora igihugu ndetse akaba akomeje kuba ku ruhembe rwo guteza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda.
Umushyushyarugamba, Lion Imanzi uyoboye iki gitaramo yasabye abitabiriye gushimira Perezida Kagame mu buryo bw’umwihariko.
Ati “Inkuru ya 30 ntabwo yari kuba yuzuye iyo umubyeyi wagize uruhare kugira ngo uru rugendo rube rugezweho aba adahari.”
Itorero Inyamibwa ryafashije abitabiriye gususuruka no kwibuka amwe mu mateka yaranze u Rwanda arimo ay’abari barahejejwe mu buhungiro, ay’urugamba rwo kubohora igihugu ndetse n’imyaka 30 ishize yo kubaka u Rwanda.
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malari ...
Apr 26, 2024
Soma inkuru
Ubwami bw'u Bwongereza bwemeje umwanzuro w'iki gihugu wo kohereza impunzi n'abimukira ...
Apr 25, 2024
Soma inkuru
Kenya: Bari mu cyunamo cy'Umugaba mukuru w'Ingabo waguye mu mpanuka ya kajugujugu
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Ambasade ya Ukraine yafunguwe ku mugaragaro i Kigali
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Iyo haba ubushake, Jenoside yakorewe Abatutsi yari buhagarikwe-Perezida Macron
Apr 05, 2024
Soma inkuru
Putin yongeye gutorerwa kuyobora u Burusiya
Mar 18, 2024
Soma inkuru
Putin yasabye Abarusiya kumuha amajwi mu ‘matora yo mu bihe bigoye’
Mar 14, 2024
Soma inkuru
U Burayi bwahaye Ukraine inkunga ya miliyari 5.48$
Mar 14, 2024
Soma inkuru