AGEZWEHO

  • Rusizi: Ababyeyi b'Intwaza bashimye Igihugu cyabahurije hamwe ntibakomeza guheranwa n'agahinda – Soma inkuru...
  • Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku mahitamo Abanyarwanda bafashe yo kongera kunga ubumwe – Soma inkuru...

Putin yatorewe kuyobora u Burusiya muri manda ya gatanu

Yanditswe Mar, 18 2024 13:33 PM | 65,372 Views



Vladimir Putin yatorewe kuyobora u Burusiya muri manda ya gatanu mu matora yatsinze ku majwi 87.8%, ahigitse abarimo Nikolay Kharitonov, Vladislav Davankov na Leonid Slutsky.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu mu Burusiya yabaye ku wa 15-17 Werurwe 2024.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Burusiya yatangaje ko ibarura ry’ibanze ryerekanye ko Vladimir Putin w’imyaka 71 yatsinze ku majwi 87.8%.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, iyi komisiyo yatangaje ko ubwo hari hamaze kubarurwa 99, 43% by’amajwi yose, Perezida Putin yari afite 87,32%, mu gihe Nikolay Kharitonov umukurikira afite 4,32%, Vladislav Davankov [3,79%] na Leonid Slutsky [3.19%].

Putin watsinze aya matora, ataravuzweho rumwe n’ibihugu birimo Amerika n’ibindi byo mu Burengerazuba bigaragaza ko ataciye mu mucyo, azayobora u Burusiya kugeza mu 2030.

Putin yashimiye Abarusiya ku cyizere bongeye kumugirira, bakamutora. Ati “Ibyavuye mu matora ni ikigaragaza ko hari icyizere abantu bafite ko tuzakora ibishoboka byose tugendeye kuri gahunda zose twiyemeje. Mwakoze ku bw’icyizere ndetse n’ubufatanye.”

Mu gihe kitoroshye cy’intambara u Burusiya buhanganyemo na Ukraine, Putin yongeye gushimira ingabo ku bwo gukomeza kurengera igihugu.

Putin yatangiye urugendo rwe muri Politiki mu 1999 ubwo yagirwaga Minisitiri w’Intebe w’u Burusiya. Nyuma y’umwaka umwe yatorewe kuba Perezida w’Igihugu.

Yayoboye manda ebyiri z’imyaka ine, yongera kuba Minisitiri w’Intebe w’u Burusiya kugeza mu 2012 aho yatorewe izindi manda ebyiri.

Mu 2020, Vladimir Putin yahinduye itegeko nshinga yemererwa kuguma ku butegetsi kugeza mu 2036.

Mu gihe yageza muri uwo mwaka, Putin azaba abaye uyoboye u Burusiya igihe kirekire [imyaka 37] nyuma ya Catherine 'the Great' wayoboye iki gihugu imyaka 34 n’amezi ane hagati ya 1762 na 1796.

Perezida w'u Burusiya, Vladimir Putin, yatorewe kuyobora igihugu cye muri manda ya gatanu

Safa Claudia Uwingeneye



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Rusizi: Ababyeyi b'Intwaza bashimye Igihugu cyabahurije hamwe ntibakomeza g

Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku mahitamo Abanyarwanda bafashe yo kongera ku

MINECOFIN yatangaje ko harimo gusuzumwa uburyo bwo guhindura politiki yo kubaka

Kuki Leta itarashe ku ntego yo gutuza abaturage ku Mudugudu muri iyi myaka 7?

Abatangabuhamya bagaragaje ko byabasabye kwishyura Nkunduwimye kugira ngo abahun

Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo

RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano