AGEZWEHO

  • Jimmy Gatete ari kwandika igitabo kivuga ku buzima bwe ‘butazwi’ – Soma inkuru...
  • Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha – Soma inkuru...

U Rwanda na Qatar mu kubaka ubushobozi buhambaye bwo gutwara abantu n'ibintu mu ndege

Yanditswe May, 24 2023 20:59 PM | 145,025 Views



Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana aratangaza ko U Rwanda na Qatar byifuza kubaka ubushobozi buhambaye bwahaza isoko rya Afurika mu byo gutwara abantu n’ibicuruzwa mu ndege.

Minisitiri Ndagijimana yabigarutseho ku munsi wa kabiri w’Inama Mpuzamahanga ku bukungu Qatar Economic Forum ibera I Doha muri Qatar.

Ni mu kiganiro cyagarutse ku hazaza n’icyerekezo cy’ubucuruzi n’ubuhahirane mpuzamahanga nyuma y’icyorezo cya COVID19, bukaba kandi bukomeje kujegezwa n’intambara y’u Burusiya na Ukraine ndetse n’intambara y’ubucuruzi hagati ya USA n’u Bushinwa.

Dr. Uzziel Ndagijimana yagaragaje ko ibyo byose byahungabanyije byinshi ku mikorere n’imiterere y’ubukungu n’ubucuruzi ku Isi, u Rwanda rwahisemo gukora ibishoboka byose ngo rurusheho kwigira no kureshya ishoramari riturutse mu mahanga.

"Icya mbere u Rwanda rwashyizeho uburyo bwo koroshya ubucuruzi ndetse ubu u Rwanda niho hantu heza muri Afurika ho gukorera ubucuruzi. Ibyo byakuruye ishoramari mpuzamahanga riturutse mu bihugu bitandukanye. Hari nk’uruganda rw’imodoka rwa Volkswagen n’urukora inkingo rwa BionTech narwo ruzatangira uyu mwaka ndetse imashini zikaba zaramaze kugera I Kigali. Twashyizeho kandi uburyo bwo kureshya ikoranabuhanga rishya kugirango tube igicumbi cy’ikoranabuhanga rishya na inovasiyo. Tuzi neza kandi imbogamizi zihari zo kubona inguzanyo ku bashoramari ari nayo mpamvu twashyizeho ikigega gitera inkunga ishoramari rishya mu nzego zirimo ubuhinzi no kongerera agaciro umusaruro, inganda kandi tukagira na nkunganire yihariye ku bakora ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga."

Abajijwe by’umwihariko ku bufatanye mu bucuruzi hagati y’u Rwanda na Afurika ndetse n’ibihugu byo mu kigobe na Qatar iherereyemo, Dr. Uzziel Ndagijimana yavuze ko hari amahirwe menshi kandi ko ibihugu by’u Rwanda na Qatar byo bikataje mu kuyabyaza umusaruro bihereye mu rwego rwo gutwara abantu n’ibicuruzwa mu ndege.

"Hari amahirwe menshi yo kubakiraho tugateza imbere ubucuruzi hagati y’impande zombi kandi ibyatuma umusaruro wiyongera birahari. Ibihugu byo mu kigobe nka Qatar n’ibindi bihugu bifite amafaranga yo gushora natwe dufite ubutaka tukagira n’abakozi. Ibyo byose rero birimo imbaraga zatuma twongera umusaruro ubucuruzi bukiyongera hagati y’impande zombi. Ubu turimo gukorana na Qatar mu by’ubwikorezi bwo mu ndege ndetse no kubaka Ikibuga cy’Indege aho dushaka kubaka ubushobozi buhambaye bwo gutwara abagenzi n’ibicuruzwa ku buryo twahaza Afurika ndetse tugahuza Afurika n’Isi yose."

Kuri uyu munsi wa kabiri wa Qatar Economic Forum kandi Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Ingabire Paula nawe yatanze ikiganiro ku ruhare rw’ikoranabuhanga mu iterambere ry'ubukungu by’umwihariko binyuze muri serivisi z'ubuvuzi.

Aha yatanze urugero rw'ikoranabuhanga ry'utudege duto tuzwi nka "drones" twifashishwa mu kugeza amaraso ku barwayi  bayakeneye hirya no hino cyane cyane mu mavuriro yo mu cyaro.

Minisitiri Paula avuga ko iri koranabuhanga rya Zipline ryatangiriye mu Rwanda rikaba rimaze gusakara hirya no hino ku Isi ari urugero rw'ibishoboka.

"Twahisemo gukoresha za "Drones" kugirango dutange ubuvuzi bwihuse, tugeze imiti n'ibindi bikoresho by'ubuvuzi ku mavuriro amwe n'amwe ari mu bice by'icyaro mu gihugu cyacu aho andi mahitamo twanatekerejeho yari ahari kandi agoye ari ishoramari riremereye mu bikorwaremezo nk'ibyuma kabuhariwe mu gukonjesha, cold rooms, no kubaka imihanda igera kuri ayo mavuriro no kureba uburyo bwihuse kandi buhendutse hagati y'ibyo byombi. Ni iki ibyo byose rero byaje gutanga? Ubu ntabwo tukireba kwihutisha serivisi nziza kandi zinoze mu buvuzi gusa, ahubwo twishimira ko drones zatumye dutanga ubutabazi bwihuse kwa muganga ariko nanone ubu icyo tubona ni uko hari urwego rw'ubukungu bushingiye kuri drones rurimo gukura mu gihugu cyacu kuko usanga zikoreshwa ku bwinshi no mu buhinzi, ubucukuzi n'ubwubatsi."

Inama mpuzamahanga ku bukungu Qatar Economic Forum 2023 yatangiye kuwa kabiri w'iki cyumweru ikaba isoza imirimo yayo kuri uyu wa gatatu.


Divin Uwayo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2