AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Young Grace wari uhugiye mu buhinzi yateguje album ya gatatu

Yanditswe Mar, 26 2024 11:24 AM | 94,846 Views



Umuraperikazi Abayizera Marie Grace uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Young Grace yatangaje ko agiye gushyira hanze album ye ya gatatu amaze igihe atunganya.

Ni amakuru yatanze mu gihe yari amaze iminsi atagaragara mu muziki kuko yari ahugiye mu bijyanye n’ubuhinzi.

Yatangarije Radio Rwanda ko album ye nshya izaba ifite umwihariko kuko itandukanye n’izabanje.

Young Grace asobanura kuri album ye, yagize ati “Ni album irimo Grace mukuru, nabashishikariza kuzayumva kuko iratandukanye”

Uyu muraperikazi ateganya kumurika album nyuma y’ukwezi kwa Gicurasi. Izaba igizwe n’indirimbo nshya ndetse eshanu muri zo zamaze gutunganywa.

Young Grace wari umaze igihe atagaragara mu Isi ya muzika, aheruka gusohora indirimbo yise “Dangerous”.

Yavuze ko atigeze ahagarika umuziki ahubwo yabanje kuwushakira akanya gahagije. Ati “Sinahagaritse umuziki ahubwo nywufatanya n’ibindi bintu bitandukanye bituma mu muziki batambona 100% kuko hari ahandi nshyira imbaraga.”

Young Grace yahishuye ko mu bihe bishize yari ahugiye mu buhinzi. Ati “Mpinga ibitunguru, ibirayi n’ibisheke.”

Young Grace ni umwe mu batangiye umuziki ari muto cyane ndetse izina rye ryinjiye bwangu mu mitima y’abakunda Rap.

Ku mwaka we wa mbere mu 2010 yatsindiye igihembo cy’umuhanzi mwiza muto muri Salax Awards.

Young Grace umaze imyaka isaga 13 mu muziki, yanitabiriye amarushanwa akomeye nka Primus Guma Guma Super Star. 

Mu byo Young Grace yishimira ni uko Injyana ya Rap igenda itera imbere ndetse n’abakobwa bakagaragaza ibyo bashoboye.

Yagize ati “Kera abantu bumvaga ko umukobwa wakoze injyana ya Rap aba ari ikirara. Ubu abantu barayumva, abana ni cyo gihe ngo bayikore kuko ubu barashyigikiwe.”

Young Grace ni umubyeyi w’umwana w’umukobwa ugiye kuzuza imyaka itanu. Yavuze ko kuba ari umubyeyi bitamutera kureka umuziki. Kuri ubu afite ikiganiro acisha kuri YouTube ye cyitwa “Single Mother Vibes” kivuga ku buzima bw’umubyeyi urera abana wenyine, kigamije kubashishikariza kudatakaza ibyiringiro, kwihangira udushya nko kurera abana bazagirira igihugu akamaro.

Safa Claudia Uwingeneye



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanz

U Bwongereza bwemeje bidasubirwaho gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda

Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanu

Ambasade ya Ukraine yafunguwe ku mugaragaro i Kigali

Iyo haba ubushake, Jenoside yakorewe Abatutsi yari buhagarikwe- Perezida Macron

Putin yatorewe kuyobora u Burusiya muri manda ya gatanu

Putin yasabye Abarusiya kumuha amajwi mu ‘matora yo mu bihe bigoye’

U Burayi bwahaye Ukraine inkunga ya miliyari 5.48$