AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

Ibihugu bimwe bya Afurika byatangiye gukusanya umusanzu wo gushyigikira AU

Yanditswe Jan, 13 2018 22:19 PM | 5,403 Views



Akanama k’abaminisitiri 10 b’imari bahagarariye uturere 5 tugize umugabane wa Afurika, bahuriye mu Rwanda barebera hamwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo gutanga umusanzu ungana na 0.2 % by’umusoro ku bicuruzwa bimwe na bimwe byinjira mu bihugu bigize umuryango wa Afrika yunze ubumwe, ugenewe gutera inkunga ibikorwa by’uyu muryango.

Iyi nama yabereye i Kigali yarimo n'umuyobozi wa komisiyo y'umuryango wa Afurika yunze ubumwe, Moussa Faki Mahamat wagaragaje uko kugeza ubu ibihugu bihagaze mu gutanga uyu musanzu byemeye ndetse anasaba ibikigenda biguru ntege gushyiramo imbaraga. Yagize ati, ''Ibihugu 12 byatangiye gukusanya umusanzu hashingiwe ku mubare twumvikanye. Ni ukuvuga ko mu gihe kitageze ku myaka ibiri turi hafi kugera ku mubare ufatika w'ibihugu byiyemeje gushyira mu bikorwa umwanzuro wafatiwe i Kigali...mboneyeho no gusaba ibindi bihugu kubishyira mu bikorwa, bareba ibikenewe cyane mu guteza imbere umugabane wacu. Ntabwo nirengagije ibibazo byagaragajwe na bimwe mu bihugu bigize umuryango, n'imbogamizi bishobora guhura nazo.''

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Amb. Claver Gatete yagarutse ku kamaro k’uyu musanzu mu guteza imbere umugabane wa Afurika, harimo gutuma urushaho kwigira aho guhora uteze amaboko inkunga z’amahanga. Yagize ati, ''Uyu musanzu uzatera inkunga ibikorwa by'umuryango wa Afurika yunze ubumwe ku kigero cy'ijana ku 100, na 75% bya gahunda zitandukanye z'uyu muryango na 25% azashyirwa mu bikorwa by'umutekano...ntabwo turi bugaruke ku bijyanye n'umwanzuro wafashwe n'abakuru b'ibihugu byacu ahubwo turarebera hamwe uburyo washyirwa mu bikorwa bisobanuye ko turi buganire ku mbogamizi za bimwe mu bihugu n'uburyo twazirenga mu gushyirwa mu bikorwa icyemezo cyafashwe.''

Kugeza mu kwezi kw'Ukuboza 2017, Komisiyo y'umuryango wa Afurika yunze ubumwe yari imaze kugeza ku bihugu 21 byari ku nzego zitandukanye zo gushyira mu bikorwa umwanzuro wo gukusanya 0.2% by’imisoro y'ibyinjira mu gihugu akagenerwa uyu muryango. Ibihugu bya Cameroon, Nigeria na Morocco nabyo byitabiriye iyi nama nyuma yo kugaragaza ubushake bwo kujya muri aka kanama.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2