AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

Itsinda ry'abadepite muri Turkiya basuye inteko ishinga amategeko y'u Rwanda

Yanditswe Nov, 29 2017 16:12 PM | 5,105 Views



Itsinda ry'abagize inteko ishinga amategeko bo mu gihugu cya Turkiya bari mu ruzinduko mu Rwanda, kuri uyu wa gatatu basuye inteko ishinga amategeko imitwe yombi mu rwego rwo gutsura umubano inteko zishinga amategeko z'ibihugu byombi zisanganywe. Umuyobozi w'itsinda ry'abashingamategeko muri Turkiya Dr. Alim Tunç yashimye imikorere y'inteko ishinga amategeko y'u Rwanda, avuga ko hari byinshi bizatuma ibihugu byombi bikomeza gufatanya mu iterambere.

Muri urwo ruzinduko abagize inteko ishinga amategeko yo muri Turkiya baganiriye n'ab'u Rwanda, imiterere n'imikorere y'inteko ishinga amategeko y'u Rwanda, aho basobanuriwe inshingano zabo zirimo gutora amategeko, kugenzura imikorere ya guverinoma no guhagararira abaturage. Abo badepite kandi basobanuriwe imikoranire n'amahuriro agize inteko ishinga amategeko y'u Rwanda n'ay'inteko zishinga amategeko zo mu bindi bihugu.

Ukuriye itsinda ry'abagize inteko ishinga amategeko bo muri Turkiya Dr. Alim Tunç yavuze ko uru ruzinduko rubahaye kumenya byinshi bashingiraho mu iterambere ry'igihugu cyabo. Yagize ati,  ''Dukurikije ibiganiro twagiranye n'abagize inteko ishinga amategeko, twongeye kubona ko u Rwanda rukomeye kandi rufite amategeko atajegajega muri aka karere ruherereyemo. Ikindi ni uko rutera imbere rushingiye ku baturage bakorera mu bufatanye, hari n'icyizere cy'uko ruzakomeza kwihuta mu iterambere, Turkiya n'u Rwanda dufite byinshi duhuriyeho, dutekereza ko byatuganisha ku iterambere.''


Perezida wa Sena Bernard Makuza yavuze ko uretse ubushuti busanzweho hagati y'inteko zishinga amategeko z'ibihugu byombi, ngo hazakomeza kurebwa uruhare rwo guteza imbere abaturage binyuze mu butwererane. Ati, ''ibyo inteko zishinga amategeko zikora hari ibyo imwe iba irusha indi, n'indi ikaba yakwigiraho mu mikorere, ibyo bizakomeza kuganirwaho binyuze mu matsinda y'ubushuti, ariko icyo nagarukaho cyane ni ibijyanye n'uruhare inteko zishinga amategeko zigira nk'abahagarariye abaturage, mu gushobora guteza imbere abo baturage binyuze mu butwererane n'umubano mwiza hagati y'igihugu n'ikindi.''

Mu rwego rwo gushimangira umubano n'ubutwererane hagati y'inteko zishinga amategeko z'ibihugu byombi, hasanzwe harashyizweho amatsinda y'ubucuti ku mpande zombi aho abagize inteko zishinga amategeko bunguraniramo ibitekerezo bakanagena ibyo bakora mu rwego rw'ubutwererane n'ishoramari.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2